Bwiza

ICG yasabye Kinshasa kugaragaza gahunda y’uko izasenya umutwe wa FDLR

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Jumapili, 1 Novemba 2026 saa 09:45
ICG yasabye Kinshasa kugaragaza gahunda y’uko izasenya umutwe wa FDLR

Itsinda Mpuzamahanga ry’Abahuza (ICG) mu karere k’Ibiyaga Bigari, riyobowe n’u Bufaransa, ryagaragaje impungenge zaryo ku bijyanye n’uko intambara ikomeje mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), nyuma y’impinduka mu ihuriro rya AFC/M23 ryahindutse FRN ritangira kuyoborwa na Joseph Kabila, aho nyuma y’ibihano biherutse gufatirwa u Rwanda, ryasabye Guverinoma ya RDC kugaragaza gahunda y’uko izashyira mu bikorwa ibijyanye no gusenya umutwe wa FDLR.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na ICG, ku wa Gatanu, tariki ya 30 Ukwakira 2026, ibihugu bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Budage, u Bubiligi, Canada, Danemark, u Bufaransa, u Buholandi, u Bwongereza, Suede, u Busuwisi, n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (Nk’ibihugu bigize ICG), byasabye impande zombi kubahiriza amasezerano yashyizweho umukono mu i Washington na Doha. Bakomeje gusaba ko hashyirwa mu bikorwa umwanzuro wa 2773 w’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano, usaba guhagarika intambara no kuvana Ingabo z’u Rwanda ku butaka bwa Congo.

Mu itangazo rihuriweho ryashyizwe ahagaragara, bagize bati: "Itsinda Mpuzamahanga ry’Abahuza (ICG) mu Karere k’Ibiyaga Bigari riributsa impande zombi ko ari ngombwa gushyira mu bikorwa umwanzuro wa 2773 w’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano, usaba Ingabo z’u Rwanda guhagarika inkunga yazo kuri M23 no kuva ku butaka bwa RDC vuba kandi nta mananiza, gusenya ubutegetsi butemewe buri ku butaka bwa RDC, no guhagarika FDLR."

Mu butumwa bwabo, bwanavuze ku kibazo cya FDLR, basabye RDC gushyira mu bikorwa vuba gahunda yayo yo kwambura intwaro FDLR no gukusanyiriza hamwe abayigize, no gushyira ahagaragara igihe nyacyo iyi gahunda izamara.

“Kuri iyi ngingo ya nyuma, twibutsa itangazo rya ICG ryo muri Kanama, ryagaragaje neza gahunda yatanzwe na Guverinoma ya RDC, ICG irashishikariza iyi guverinoma gushyiraho gahunda isobanutse neza n'igihe nyacyo cyo gushyira mu bikorwa byihuse amasezerano yo kwambura intwaro, gusezerera mu ngabo no gusubiza mu buzima busanzwe amatsinda ya FDLR,” ibi ni ibyo itangazo ryabo rikomeza rivuga.

ICG kandi yongeye gushimangira impungenge zayo zikomeye ku mirwano iri kubera mu burasirazuba bwa RDC kandi ibabajwe n'imibabaro y'abaturage. Irasaba impande zose kubahiriza ibyo ziyemeje i Doha ku itariki ya 19 Nyakanga 2025, cyane cyane kubahiriza amasezerano yo guhagarika imirwano.

Yagaragaje kandi ko “Gukoresha indege zitagira abapilote bigira ingaruka zikomeye ku basivili n'abakozi bashinzwe ubutabazi,”

Amasezerano y'amahoro yasinyiwe i Washington ahagarikiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n'u Rwanda ateganya gusenya FDLR no kuvanaho ingamba z’ubwirinzi zafashwe n'u Rwanda, cyangwa abanda bita kuvana ingabo ku butaka bwa Congo. Nyuma y'umwaka urenga amasezerano asinywe, Kinshasa yatangaje ko ifite gahunda yo kwambura intwaro no gushyira ahamwe abagize FDLR ariko biracyari mu nyandiko gusa.

U Rwanda ruhakana uburyo Congo ishaka gukoresha ruvuga ko amasezerano ateganya gusenya FDLR, atari ugushyira mu bikorwa andi masezerano yihariye yo kwambura intwaro, gusezerera mu gisirikare no gushyirwa hamwe. Ku ruhande rwayo, Kinshasa ivuga ko kwambura intwaro ku bushake ari bwo buryo bwo kugera ku guhagarika burundu uyu mutwe witwaje intwaro no gukuraho impungenge z’umutekano u Rwanda rwitwaza.

Denis Nsengiyumva

Imeandikwa na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.