Bwiza

Ukraine yishe Abarusiya batatu

Amakuru•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Gatatu, 4 Ugushyingo 2026 saa 19:26
Ukraine yishe Abarusiya batatu

1429541

Ibitero bya drones bya Ukraine byahitanye abantu batatu mu gace ka Belgorod mu Burusiya, mu gihe ibitero by’u Burusiya byangije ibikorwa 'remezo by’amashanyarazi muri Ukraine, bituma imijyi myinshi igira ikibazo cy’umuriro n’amazi.

Abayobozi ba Belgorod batangaje ko abo bantu bishwe kuri uyu wa 4 Ugushyingo 2026. Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, na we yavuze ko ibitero by’u Burusiya byibasiye uturere icyenda, byangiza amashanyarazi n’ibindi bikorwaremezo.

Mu bindi bitero, Ukraine yibasiye ububiko bw’ikigo Ozon mu ntara ya Adygea mu Burusiya, buteza inkongi y’umuriro. Icyo kigo cyatangaje ko abakozi bose bakuwemo nta bikomere bagize.

Hagati aho, Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yatangaje ko yahanuye drones 709 za Ukraine mu turere dutandukanye, muri Crimea no mu Nyanja ya Azov.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.