Bwiza

Habaye inama y'igitaraganya mu nkambi icumbikiye abarimo Abanyarwanda muri Zambia

Amakuru•
Fred Rugira
By Fred Rugira
•Kuwa Kane, 5 Ugushyingo 2026 saa 04:43
Habaye inama y'igitaraganya mu nkambi icumbikiye abarimo Abanyarwanda muri Zambia

Ubuyobozi bushya w’ikigo cy’impunzi cya Meheba muri Zambia, imwe mu nkambi zirimo Abanyarwanda bwagiranye inama yihutirwa n’impunzi zituye mu gice cya Block D, hagati y’imihanda ya 29 n’uwa 41 nyuma y'aho ubujura, ubugizi bwa nabi n'ibindi bikorwa bibangamiye impunzi bimaze iminsi biyogoza iyi nkambi.

Ibyibanzweho muri iyo nama ni imbogamizi zijyanye no kubona impushya zo gusohoka mu nkambi zizwi nka “Gate Pass”, amatungo areka kuzerera ndetse n’izamuka ry’ibikorwa by’ubujura n’ubugizi bwa nabi bivugwa muri ako gace. Hatangajwe ingamba zigamije kongera umutekano no kunoza imibanire hagati y’abatuye muri iyo nkambi.

Ikibazo cy’impushya zo gusohoka mu nkambi cyafashe umwanya munini muri iyo nama. Umuyobozi yagarutse ku makuru y’abantu bafashwe bagafungwa hanze y’inkambi, cyane cyane kubera kutagira ibyangombwa bibaranga, asaba impunzi kutazongera kuva mu nkambi zitabanje kubona urwo ruhushya.

Ku ruhande rwabo, abitabiriye inama basobanuye ko gutinda gutanga izo mpushya bibangamira cyane ingendo zabo. Basabye ubuyobozi gufata ingamba zituma zitangwa mu gihe giteganywa n’amabwiriza.

Mu gusubiza ibyo byifuzo, umuyobozi w’inkambi yiyemeje ko impushya za “Gate Pass” zizajya zitangwa mu gihe cy’icyumweru kimwe. Yatangaje kandi ko igihe zizajya zimara zikoreshwa kizongerwa, kikava ku kwezi kumwe kikagera ku mezi atatu. Iyi ngamba yakiriwe neza n’abitabiriye inama, bizeye ko izaborohereza ingendo ikanagabanya ibyago byo gufatwa no gufungwa.

Abitabiriye inama banagaragaje ko ingurube n’imbwa zizerera mu nkambi ari bimwe mu bituma abahatuye batagira umutekano uhagije.

Bavuze ko ingurube zizerera zangiza imyaka y’impunzi mu mirima, mu gihe imbwa zitagira ba nyirazo cyangwa zizerera zishobora kuruma abantu no kubakomeretsa.

Mu guhangana n'iki kibazo, umuyobozi w’inkambi yasabye abafite ayo matungo kubahiriza inshingano zabo no kureba ko atabangamira umutekano n’imibereho myiza y’abandi batuye mu nkambi.

Ba nyir’ayo matungo bahawe ibyumweru bibiri byo gukemura icyo kibazo. Mu ngamba zatangajwe harimo gukingiza imbwa no kwita ku matungo azerera. Imbwa zitazaba zafashwe na ba nyirazo zishobora kwicwa, hakurikijwe amabwiriza yashyizweho n’ubuyobozi.

Ikibazo cy’inyubako zubakwa nta ruhushya na cyo cyaganiriweho. Umuyobozi w’inkambi yibukije impunzi ko zigomba kubanza kubona uruhushya rw’ubuyobozi mbere yo gutangira imirimo yo kubaka, kandi zikubahiriza amabwiriza yashyizweho.

Yagaragaje kandi impungenge ku bwiyongere bw’ibikorwa by’ubujura n’ubugizi bwa nabi bivugwa mu mirima no mu ngo z’impunzi.

Yasabye impunzi kugira uruhare rugaragara mu gucunga umutekano w’aho zituye, cyane cyane zitangira amakuru ku nzego zibishinzwe ku bantu bakekwaho gukora ibyaha cyangwa guhungabanya umutekano n’ituze rusange.

Ibi bigamije kongera ubufatanye hagati y’abatuye mu nkambi n’ubuyobozi kugira ngo hirindwe ibikorwa bihungabanya umutekano, kandi habeho ituze muri iyo nkambi.

Inama irangiye, impunzi zari ziyitabiriye zagaragaje ubushake bwo gukorana n’ubuyobozi mu rwego rwo kugira uruhare mu kubungabunga umutekano no guteza imbere imibereho myiza y’abatuye mu nkambi.

Uyu muyobozi uherutse gushyirwa ku nshingano zo kuyobora ubuyobozi bw’inkambi ahagarariye Minisiteri ya Zambia ishinzwe umutekano w’imbere mu gihugu n’impunzi. Uburyo akoresha bwo kuganira n’abaturage no gutega amatwi ibibazo byabo bwatumye bamwe mu mpunzi bagira icyizere.

Icyakora, impunzi zitegereje ko ibyo ziyemeje bizashyirwa mu bikorwa, cyane cyane ibijyanye no gutanga impushya zo gusohoka mu nkambi, gucunga amatungo azerera no kongera umutekano.

Kugeza ubu, inkambi ya Meheba icumbikiye impunzi zisaga 30.000, muri zo abarenga 5.000 bakaba ari Abarundi. Muri ibi bihe, gushyira mu bikorwa neza ingamba zatangajwe bishobora kugira uruhare mu kunoza imibereho y’impunzi no guteza imbere imibanire hagati y’amatsinda atandukanye y’abaturage batuye muri iyo nkambi.

Mu 2001, inkambi ya Meheba yari icumbikiye impunzi z’Abanyarwanda zigera ku 3.406 nk’uko imibare ya UNHCR ibigaragaza. Mu 2018, Leta ya Zambia yahaye impushya zo gutura burundu cyangwa igihe kirekire (residence permits) Abanyarwanda 1.468 bahoze ari impunzi muri Meheba, mu rwego rwo kubinjiza mu buzima busanzwe bw’igihugu.

Muri rusange, Muri Nzeri 2025, Imibare ya Leta ya Zambia na UNHCR yagaragazaga ko Abanyarwanda 976 bari mu cyiciro cy’impunzi n’abandi 16 basaba ubuhungiro muri Zambia. Naho Abanyarwanda 4.115 bari mu cyiciro cy'abahoze ari impunzi.

Aho byaturutse: SOS Media Burundi

Fred Rugira

Inkuru yanditswe na: Fred Rugira

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 4,448.