Bwiza
ads

Ukraine: Igitero cy'u Burusiya kuri sitasiyo ya gari ya moshi kishe 13

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Kuwa Kane, 29 Ukwakira 2026 saa 13:07
Iminota 1 yo gusoma
Ukraine: Igitero cy'u Burusiya kuri sitasiyo ya gari ya moshi kishe 13

Abantu 13 bishwe nyuma y’uko indege itagira umupilote y’u Burusiya irashe kuri sitasiyo ya gari ya moshi ya Dnipro mu majyaruguru y’igihugu, nk’uko byatangajwe n’abayobozi ba Ukraine.
‎
Umuyobozi w’akarere ka Dnipropetrovsk, Oleksandr Hanzha, yavuze ko abandi bantu bagera ku 10 bakomerekeye muri icyo gitero, barimo n’umwana w’imyaka 11.
‎
Nk’uko byatangajwe n'ikigo gishinzwe imihanda ya gari ya moshi cyo muri Ukraine, Ukrzaliznytsia, hari gari ya moshi yerekezaga i Zaporizhzhia yari iri kuri sitasiyo ubwo haraswaga.
‎
Moscou yagiye yibasira inzira za gari ya moshi muri Ukraine ariko ihakana ko yibasira abaturage nkana nk'uko inkuru dukesha BBC ivuga.
‎
‎Muri Dnipro, hari hikanzwe ibitero n'ubundi mbere y'igitero cyo kuri uyu wa Kane nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’ikigo gishinzwe inzira za gari ya moshi cya Ukraine, Oleksandr Pertsovsky.
‎
Yagize ati: "Ariko ikibabaje ni uko hari hakiri umubare munini w'abantu kuri urwo rubuga."
‎
Meya wa Dnipro, Borys Filatov, yavuze ko ibyabaye ari agahomamunwa, yongeraho ko indege itagira umuderevu yarashe gari ya moshi ikoreshwa n'amashanyarazi ya gisivili.

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.