Bwiza
ads

U Burundi na Amerika byasinyanye amasezerano ya tiriyari 4

Amakuru•
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
•Kuwa Gatandatu, 17 Ukwakira 2026 saa 07:42
Iminota 2 yo gusoma
U Burundi na Amerika byasinyanye amasezerano ya tiriyari 4

188548

Leta y’u Burundi yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Anzana Electric Group, agamije kwagura no kuvugurura ibikorwa remezo byo gukwirakwiza amashanyarazi mu gihugu, mu mushinga uzatwara $ miliyari 1.4 (tiriyari 4 z'amarundi).

Aya masezerano yasinywe ku wa 15 Ukwakira 2026, akazamara imyaka 25.

Azashyirwa mu bikorwa na Weza Power, ikigo cya Anzana Electric Group, mu rwego rwo kongera umubare w’Abarundi babona amashanyarazi, cyane cyane mu bice by’icyaro n’ibyegereye imijyi.

Uyu mushinga ugamije kongera amashanyarazi agera ku baturage, akava ku kigero kiri hafi 15% akagera kuri 50% cyangwa arenga.

Biteganyijwe ko abantu bagera kuri miliyoni umunani bazabona amashanyarazi ku nshuro ya mbere cyangwa bakarushaho kuyagerwaho neza.

Muri uyu mushinga, Weza Power izubaka cyangwa ivugurure ibirometero 52,000 by’imiyoboro y’amashanyarazi, inafashe mu guhuza ingo n’ibigo by’ubucuruzi bishya birenga miliyoni 1.2.

Hateganyijwe kandi imirimo irenga 2,000 itaziguye n’indi irenga 30,000 izaturuka ku bikorwa bifitanye isano n’uwo mushinga.

Aya mafaranga icyakora ntazatangwa yose na Leta ya Amerika nk’inkunga imwe.

Azakusanywa hifashishijwe uburyo bwo guhuza ishoramari ry’abikorera n’inkunga z’amabanki n’ibigo by’imari by’iterambere, birimo Banki y’Isi, Banki Nyafurika Itsura Amajyambere n’ikigo cya Amerika gishinzwe gutera inkunga iterambere mpuzamahanga (DFC).

Ikigo REGIDESO cya Leta y’u Burundi kizakomeza gutanga amashanyarazi no gucunga imiyoboro y’igihugu, ndetse kinakomeze inshingano zo kuyakwirakwiza mu gice kimwe cy’igihugu, mu gihe Weza Power izafata izindi nshingano zo kwagura no gucunga imiyoboro mu kindi gice.

Aya masezerano ni intambwe ikomeye mu rwego rwo kongera amashanyarazi mu Burundi, igihugu kimaze igihe gifite abaturage bake cyane bayagerwaho na yo, kandi amashanyarazi akaba ingenzi mu guteza imbere inganda, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubuhinzi bugezweho.

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.