Bwiza

U Bufaransa bwitandukanyije n’ibihugu by'i Burayi biteganya kohereza abimukira mu Rwanda

Amakuru•
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
•Kuwa Kane, 19 Ugushyingo 2026 saa 09:39
U Bufaransa bwitandukanyije n’ibihugu by'i Burayi biteganya kohereza abimukira mu Rwanda

218959

U Bufaransa bwatangaje ko butazitabira gahunda y’ibihugu bitanu byo mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) yo gukorana n’u Rwanda mu kwakira abimukira bafite ibyemezo byo gusubizwa mu bihugu byabo.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa yavuze ko aho Paris ihagaze kuri iyi gahunda “hatahindutse”, ashimangira ko u Bufaransa butazitabira ibigo byiswe “return hubs” biteganyijwe hanze y’u Burayi.

Ubufaransa buvuga ko budashyigikiye iyi gahunda ku mpamvu ebyiri z’ingenzi, zirimo kuba Paris ibona ko ibyo bigo bidatanga umusaruro mu mikorere yabyo, kandi ko bidahuye n’indangagaciro u Bufaransa bushaka kurengera.

Ibi bije nyuma y’uko Autriche, Denmark, u Budage, u Bugereki n’u Buholandi ku wa 16 Ugushyingo batangaje ko batangiye ibiganiro n’u Rwanda ku gushyiraho ikigo cyakira abimukira bafite ibyemezo ntakuka byo gusubizwa mu bihugu byabo.

Iyi gahunda biteganyijwe ko izatangira mu 2027, izibanda ku bantu bakuru basabye ubuhungiro muri biriya bihugu ariko bakabwangirwa, bagakoresha inzira zose z’amategeko zo kujurira, ndetse bakagira icyemezo cyo gusubizwa mu gihugu cyabo.

Abo bantu ntabwo ari ababa bagitegereje ko ubusabe bwabo bw’ubuhungiro busuzumwa. Ahubwo ni abamaze gufatwa nk’abadafite uburenganzira bwo gukomeza kuba muri biriya bihugu by'i Burayi.

Abazoherezwa mu Rwanda biteganyijwe ko bazahabwa amahitamo arimo kuhatura, gusubira mu gihugu bakomokamo ku bushake cyangwa kujya mu kindi gihugu bafite uburenganzira bwo guturamo.

Icyiciro cya mbere cy’iyi gahunda gishobora kuba igerageza rizakira abantu bagera ku 100, mbere yo kureba niba yakwagurwa.

Biriya bihugu bitanu ni byo bizishyura ikiguzi cyo kohereza no kwakira abo bantu.

U Rwanda n'ubwo ruri mu biganiro n’ibyo bihugu, ibisobanuro birambuye ku kigo kizakira abo bimukira, ikiguzi n’igihe bazarumaramo ntibirarangira.

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.