Bwiza

Ibihugu by'ibihangange byiyemeje kwirinda ikoreshwa ry'intwaro za kirimbuzi

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Kuwa Kane, 19 Ugushyingo 2026 saa 18:13
Ibihugu by'ibihangange byiyemeje kwirinda ikoreshwa ry'intwaro za kirimbuzi

‎Inama idasanzwe y'ibihugu bitatu bya mbere by'ibihangange ku Isi, yarangiye abayobozi ba Amerika,u Burusiya n’u Bushinwa biyemeje ubufatanye ku mavugurura ya Loni, mu kubona lisansi, n'ibijyanye n'ibyago by'intwaro za kirimbuzi mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, ariko nta cyatangajwe ku ntambara zo muri Ukraine na Iran.

‎Inama yari itegerejwe cyane kandi idasanzwe ya Perezida wa Amerika Donald Trump, Xi Jinping w’u Bushinwa na Vladimir Putin w’u Burusiya yasojwe kuri uyu wa Kane, n’"itangazo ry’amahoro" ryibanze ku mavugurura ya Loni, itangwa rya lisansi no kugabanya ibyago by'intwaro za kirimbuzi, ariko ntiryigeze rivuga ku ntambara zo muri Ukraine na Iran.
‎
‎Mu gihe hagaragaye amashusho akomeye kandi y’amateka y’ibihugu bitatu by’ibihangange ku Isi, iyi nama isa nkaho itatanze impinduka zigaragara ako kanya, nubwo abayobozi batangaje amagambo akomeye, kandi Perezida wa Amerika Trump yahise ava aho yari iteraniye yerekeza ku kibuga cy’indege.

Bwiza News

‎Videwo yashyizwe ahagaragara na Perezidansi y'u Burusiya (Kremlin) yagaragaje Putin abwira Xi ati: “Wakoze gutegura ibi, sintekereza ko hari n'uwari witeze ko ibintu byose bizagenda neza,” ubwo Xi yari amuherekeje ku modoka nyuma y'inama.
‎
‎Itangazamakuru rya leta y'u Bushinwa n'abayobozi b'u Burusiya basohoye itangazo rihuriweho ryiswe "itangazo ry'amahoro" rihuriweho n'ibihugu bitatu," aho Xi, Putin na Trump bavuze ko biyemeje kubungabunga umutekano mpuzamahanga.
‎
‎Nk'uko itangazo ribivuga, u Bushinwa, u Burusiya na Amerika byumvikanye ku mavugurura ya Loni, kongera umusaruro n'itangwa ry'ibikomoka kuri peteroli, kugirana ibiganiro kugira ngo bigabanye ibyago by'ikoreshwa ry'intwaro za kirimbuzi, no "kubaha ubudahangarwa bw'abayobozi muri za leta no kurwanya ICC n'izindi nzego zimeze nka yo zikoresha nabi ububasha bwazo."
‎
‎Iryo tangazo ntirivuga byeruye kuri Ukraine, Iran, Koreya ya Ruguru cyangwa izindi ngingo. Ubwo yerekezaga muri iyi nama, ndetse na mbere y'ibiganiro byihariye yagiranye na Putin hamwe na Xi, Trump yari yavuze ko yifuza kuganira ku kugabanya intwaro za kirimbuzi, intambara y’u Burusiya muri Ukraine, ndetse n’“ibibazo byose biri kuganirwaho ku Isi muri iki gihe.”
‎
‎Mu gihe inzego za Leta y’u Burusiya zagaragazaga ko kwitabira iyo nama kwa Putin ari intambwe ikomeye yo guha isura nziza ubutegetsi bwe, Perezida w’u Burusiya ni we wabaye uwa mbere muri abo bayobozi batatu wagiranye ikiganiro n’itangazamakuru ry’iwabo nyuma y’iyo nama.
‎
‎Perezida Putin yavuze ko iyo nama ari "igice cy’ingenzi mu mateka ya dipolomasi," kandi ko "ibiganiro byabaye mu mwuka mwiza, bituma turushaho kumvikana," yongeraho ko "muri rusange, byari ingirakamaro cyane."
‎
‎Putin yavuze ko we na Trump bafite ukuntu begeranye cyane mu bijyanye n'uko babona ibintu ndetse no ku "ndangagaciro zishingiye ku muco n’iterambere by’abantu."
‎

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.