Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yashyize umukono ku itegeko rigena uburyo referendum itegurwa kandi ikorwa, rikaba ritanga inzira yo gutora Itegeko Nshinga rishya cyangwa guhindura ingingo zaryo.
Tshisekedi yasinye iri tegeko ku wa 9 Ugushyingo 2026, nyuma y’uko ryari rimaze kwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko. Iryo tegeko No 26/045 ryasomewe kuri televiziyo y’igihugu ku wa 10 Ugushyingo.
Iri tegeko risobanura referendum nk’uburyo abaturage bakoresha ububasha bwabo bwo kwemeza cyangwa kwanga inyandiko cyangwa ikibazo runaka, binyuze mu gutora “Yego” cyangwa “Oya”.
Ikindi cy’ingenzi gikubiye muri iri tegeko ni uko referendum ishobora gukoreshwa mu gutora ku mushinga w’Itegeko Nshinga rishya cyangwa guhindura ingingo z’Itegeko Nshinga risanzwe, mu gihe hagaragaye icyo amategeko asobanura nk’“uburyo bwihariye bukenewe”.
Impaka kuri manda za Tshisekedi
Iri tegeko ryateje impaka zikomeye muri RDC, cyane cyane kubera ko Itegeko Nshinga risanzwe ribuza ivugururwa ry’ingingo zijyanye n’umubare wa manda Perezida ashobora gutegeka n’igihe buri manda imara.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko gushyiraho ubu buryo bwa referendum bishobora gukoreshwa mu guhindura Itegeko Nshinga no gutuma Tshisekedi akomeza kuyobora nyuma ya 2028.
Ku rundi ruhande, ubutegetsi bwa Tshisekedi buvuga ko icyo bugambiriye ari ugushyiraho uburyo abaturage, nk’abafite ubusugire bw’igihugu, bashobora kugira uruhare mu byemezo bikomeye by’igihugu.


