Bwiza

Trump yaciye mu ijambo Hariana Verás washatse gushinja u Rwanda gukora ubwicanyi muri RDC

Amakuru•
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
•Kuwa Kabiri, 29 Nzeri 2026 saa 04:32
Iminota 2 yo gusoma1,105 Abasomye
Trump yaciye mu ijambo Hariana Verás washatse gushinja u Rwanda gukora ubwicanyi muri RDC

172246

Kwamamaza (Google Ads)bwiza.com

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yaciye mu ijambo umunyamakurukazi w’Umunya-Angola, Hariana Verás, ubwo yamubazaga ku ntambara ikomeje mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo agashinja ko u Rwanda rukomeje kwica Abanye-Congo, maze Trump amubaza uko ikibazo cya Ebola gikomeje kwica abanye-Congo gihagaze.

Byabaye ku wa Mbere tariki ya 28 Nzeri 2026, ubwo Hariana Verás wari uhagarariye Radio Télévision Nationale Congolaise (RTNC) yabazaga Trump ku kibazo cy’umutekano muke ukomeje kuranga uburasirazuba bwa RDC.

Uyu munyamakuru yabwiye Trump ko yagiye muri RDC mu kwezi gushize akabona ibyo yise ibimenyetso by’uko u Rwanda rukomeje kugira uruhare mu kwica Abanye-Congo.

Kwamamaza (Google Ads)bwiza.com

Ati: “Nari muri RDC. Nagiyeyo mu kwezi gushize, kandi nongeye kubona u Rwanda rukomeje kwica Abanye-Congo benshi. Bwana Perezida, niba hari icyo mwakora…”

Trump yahise amuca mu ijambo, aramubaza ati: “Ufite ibihamya?”

Verás yamusubije ko yabibonye ndetse ko afite n’ibimenyetso bibigaragaza.

Kwamamaza (Google Ads)bwiza.com

Aho kugira ngo Trump akomeze kuri iyo ngingo y’intambara, yahise amubaza uko ikibazo cya Ebola gihagaze, ati: “Ebola imeze ite? Ebola imeze ite?”

Umunyamakuru yasubije ko Ebola iri kugenzurwa, ariko ko RDC ikeneye ubufasha, mbere y’uko ashimangira ko ikibazo cy’intambara ari cyo gihangayikishije cyane.

Trump na we yagize ati: “Nzareba ko ibintu bigenda neza.”

Intambara yo mu burasirazuba bwa RDC imaze igihe kirekire, cyane cyane mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo. Leta ya RDC ikunze gushinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23, mu gihe u Rwanda rubihakana, rukavuga ko rufite impungenge z’umutekano ukomoka ku mitwe yitwaje intwaro ikorera muri ako karere.

Muri Kamena 2025, RDC n’u Rwanda byasinye amasezerano y’amahoro yari ashyigikiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agamije gushyira iherezo ku makimbirane hagati y’ibihugu byombi. Nubwo ayo masezerano yasinywe, imirwano mu burasirazuba bwa RDC yakomeje kuvugwa.

Ku rundi ruhande, ikibazo cya Ebola na cyo cyakomeje kuba kimwe mu bibazo by’ubuzima byugarije RDC.

Imibare mishya igaragaza ko iki gihugu cyari kimaze kugira abantu 8,067 banduye Ebola, mu gihe 3,901 babamaze gupfa.

Hariana Verás ni umunyamakuru w’Umunya-Angola ukorera RTNC, umuyoboro wa Leta ya RDC. Mu bikorwa bye byo gutangaza amakuru, akunze kugaruka ku kibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC, aho afasha ubutegetsi bwa Kinshasa gukora icengezamatwara rishinja u Rwanda kugira uruhare mu bibazo by’umutekano bikomeje kuhagaragara.

Kwamamaza (Google Ads)bwiza.com
Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.

Kwamamaza (Google Ads)bwiza.com