Bwiza

Kenya: Inzozi z'uruganda rwa mbere rutunganya peteroli zitambitswe n'ubutabera

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Kuwa Kabiri, 29 Nzeri 2026 saa 15:11
Iminota 2 yo gusoma273 Abasomye
Kenya: Inzozi z'uruganda rwa mbere rutunganya peteroli zitambitswe n'ubutabera
Kwamamaza (Google Ads)bwiza.com

Mu gihe biteganyijwe ko ku wa Gatatu, itariki ya 30 Nzeri, rwiyemezamirimo ukize cyane kurusha abandi muri Afurika, Aliko Dangote, azashyira ibuyefatizo ahazubakwa umushinga we munini wo kubaka uruganda rutunganya peteroli i Lamu, ku nkombe z’amajyaruguru y’uburasirazuba bwa Kenya, uyu mushinga Perezida William Ruto yise "igikorwa cy’indashyikirwa" watangiye guhura n’imbogamizi zishingiye ku mategeko.
‎
Abaturage 133 bo mu gace kegereye aho uru ruganda ruzubakwa batanze ikirego mu Rukiko rushinzwe kurengera Ibidukikije n’Ubutaka i Malindi, bagaragaza ko batemeranya n’iyubakwa ryarwo.
‎
Uru ruganda ni umushinga ufite agaciro kari hagati ya miliyari 15 na miliyari 16 z’amadolari ya Amerika. Nirutangira gukora neza, ruzaba rufite ubushobozi bwo gutunganya hafi utugunguru 700,000 twa peteroli ku munsi; ubushobozi bungana n’ubw’urundi ruganda nk’urwo ruherereye i Lekki, hafi y’umujyi wa Lagos muri Nigeria.
‎
‎Icyakora, abahinzi n’abaturage bo muri Chandavai, agace ko mu Ntara ya Lamu, bavuga ko iyubakwa ry’uru ruganda runini rihungabanya uburenganzira bwabo ku butaka n’umurage w’abakurambere babo.
‎
Imiryango yabo imaze igihe kirekire ituye kandi ihinga kuri ubu butaka mu bihe bitandukanye byagiye bikurikirana nk'uko inkuru dukesha RFI ivuga.
‎
‎
‎Ubwubatsi bwahagaze
‎
Abarega batinya cyane cyane "kwimura abantu ku ngufu no kwangiza imitungo, nubwo nta gahunda yo kwimura ihari." Banavuga ko amategeko agenga ibidukikije muri Kenya ateganya ko umushinga uwo ari wo wose umeze nk'uyu ugomba kubanzirizwa n'"isuzuma ry'ingaruka ku bidukikije."
‎
Icyemezo cya mbere cyashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 29 Nzeri, gitegeka ko imirimo yo kubaka uruganda rushya rwa Aliko Dangote ihagarikwa kugeza igihe iyi dosiye izongera gusuzumwa n'ubutabera ku itariki ya 14 Ukwakira.
‎
Ariko, Dangote Group ivuga ko ibi bitazabangamira umuhango wo gushyira ibuyefatizo ahazubakwa uruganda uteganijwe ku wa Gatatu, umuhango watumiwemo abakuru b'ibihugu byinshi bya Afurika kandi uzayoborwa na Perezida wa Kenya, William Ruto, ushyigikiye cyane uyu mushinga munini wo gutunganyiriza ibikomoka kuri peteroli mu gihugu cye

Kwamamaza (Google Ads)bwiza.com
Kwamamaza (Google Ads)bwiza.com
Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.

Kwamamaza (Google Ads)bwiza.com