Abantu bagera kuri 35 bapfuye, abandi 14 barabura, ndetse amazu n’amapikipiki biratwikwa nyuma y’ibitero byagabwe ku wa Gatatu mu gitondo n’abarwanyi ba ADF muri sheferi ya Babila Babombi, iherereye muri Teritwari ya Mambasa (Ituri).
Nk’uko bitangazwa n’abayobozi gakondo ndetse n’abaharanira uburenganzira bwa muntu, aba barwanyi bongeye kugaba ibindi bitero ku wa Kane, itariki ya 12 Ugushyingo 2026 mu gitondo, mu duce dutatu dutandukanye, bihitana abantu benshi, nubwo umubare nyawo wabo utaramenyekana.
Nyuma y’ibitero bya ADF byo ku wa Gatatu mu midugudu ya Mingazi, Amani, Lelesi, na Mitume, abaturage, bari batangiye gusubira mu byabo, babonye imirambo y’abandi bantu. Umunyamabanga ushinzwe ubutegetsi muri Sheferi ya Babila Babombi yatangaje ko abantu 35 bishwe, 14 barabura, ndetse amazu 12 n’amapikipiki 9 biratwikwa.
Amakuru aturuka muri izo nzego avuga ko ibikorwa byo gushakisha abandi bantu bagizweho ingaruka n’ibyo bitero bigikomeje nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ivuga.
Iyi mirwano yateye abaturage ubwoba bwinshi, mu gihe hari impungenge z’uko ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) zidahagije muri ako gace kugira ngo zicunge umutekano.
Byongeye kandi, ku wa Kane mu gitondo, humvikanye ibindi bitero bishya bikekwa ko byagabwe n’umutwe wa ADF mu duce twa Dondola, Makembise, ndetse no muri “Camp Kisangani”.
Kugeza ubu ntiharamenyekana umubare w’abantu bagizweho ingaruka n’ibi bitero bishya, kuko bitewe n’uko ako gace katagerwamo, nk’uko amakuru ava muri ako gace abivuga.

