Bwiza

Sam Karenzi yakuze ashaka kuba Shyaka Claver

Amakuru•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Gatanu, 13 Ugushyingo 2026 saa 20:17
Sam Karenzi yakuze ashaka kuba Shyaka Claver

1467964

Umunyamakuru w’imikino Sam Karenzi, akaba ari na nyiri Radio SK FM, yatangaje ko kuva akiri muto yakundaga cyane umunyamakuru Shyaka Claver, ndetse akiyemeza kuzaba nka we.

Ibi yabigarutseho ubwo yasuraga abanyeshuri biga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Gahini (Groupe Scolaire de Gahini), aho yize, mu gikorwa cya gahunda ya ‘Sober Gen’.

Sam Karenzi yavuze ko Shyaka Claver ari we wamukundishije itangazamakuru, cyane cyane iry’imikino. Yavuze ko bahuriraga mu birori by’umuryango, akamubwira ko yifuza kuzaba nka we kuko icyo gihe yari umwe mu banyamakuru b’imikino bakomeye mu Rwanda.

Yagaragaje ko icyo cyifuzo yagikuranye, agaharanira kugera ku ntego yo kuzaba umunyamakuru ukomeye nka Shyaka Claver.

Nyuma yo kurangiza kaminuza mu 2011, yabonye akazi ko kwigisha no gukorera kuri Radiyo Salus ya Kaminuza, aho yakomeje kubaka ubunararibonye mu itangazamakuru.

Mu 2024, yaje guhabwa igihembo cy’umunyamakuru w’imikino witwaye neza mu Rwanda, avuga ko kugeza ubu agifite.

Mu rugendo rwe rw’akazi, Sam Karenzi yavuye kuri Radio Salus aza gukorera Radio10 mu 2020, nyuma yerekeza kuri Fine FM mu 2021. Mu 2024, yahavuye atangiza Radio ye bwite ya SK FM.

Shyaka Claver, Sam Karenzi yafashe nk’icyitegererezo, yari umwe mu banyamakuru b’imikino bubashywe mu Rwanda. Yitabye Imana ku wa 12 Kanama 2010 azize urupfu rutunguranye.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.