Polisi ya Uganda (UPF) iravuga ko iri gushakisha Umunyarwanda witwa Iradukunda Olivier, ko umubonye yatanga amakuru gusa aho kugerageza kumuta muri yombi.
Polisi ya Uganda ivuga ko Iradukunda ari guhigwa na Sitasiyo ya Cyanika kandi ko uzatanga amakuru kuri uyu Munyarwanda azahabwa UGX miliyoni eshatu.
Polisi iti " Umubonye wigerageza kumuta muri yombi ahubwo tanga amakuru kuri OC Cyanika, kuri Interpol cyangwa utange amakuru kuri Sitasiyo ya Polisi ikwegereye. Amakuru uduha azagirwa ibanga. Birashoboka ko hari umuzi ku mupaka wa Cyanika"
Hagati aho ariko Polisi ntiyatangaje impamvu Munyarwanda ari guhigwa bukware.


