Kuri uyu munsi i Phnom Penh, Perezida Kagame n’Umufasha we, Jeannette Kagame, basuye Urwibutso rw’Ubwigenge ndetse n’urwibutso rwubakiwe Umwami Preah Bat Samdech Preah Norodom Sihanouk, ufatwa nk’umubyeyi w’igihugu, wapfuye uzwi nka “Preah Borom Ratanak Kaudh”.
Amafoto:
Perezida Kagame ari muri Cambodge kuva kuri uyu wa Kane ushize, aho yitabiriye Inama ya 20 ya Francophonie izaba muri iyi weekend, ndetse izatorerwamo Umunyamabanga Mukuru mushya w'uyu Muryango uhuje ibihugu bikoresha Igifaransa, kuri ubu uyobowe n'Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo, ushaka manda ya gatatu.
