Perezida Paul Kagame, yabwiranye nabi na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, mu kiganiro bagiranye i Phnom Penh muri Cambodge, aho yamushinje kuba intandaro y’amacakubiri mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF), kubera inyungu ze bwite.
Jeune Afrique yatangaje ko aba bakuru b’ibihugu bagiranye ikiganiro cyaranzwe n’umwuka mubi mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki ya 15 Ugushyingo 2026, mu cyumba cyihariye kiri mu nyubako yaberagamo inama ya Francophonie.


