Teddy Riner, watsindiye umudari wa zahabu ishuro eshanu mu mikino Olempike, yatangaje ko aziyamamaza mu matora ya Perezida w'u Bufaransa ateganyijwe mu mwaka utaha wa 2027.
Uretse icyifuzo gikomeye cyo gushyira abo bazaba bahanganye hasi nk’uko yabimenyereye mu mukino njyarugamba akina, nta sano igaragara iri hagati ya politiki n’Isi ya judo yo ku rwego rwo hejuru.
Ibyo ariko ntibyabujije Teddy Riner, umukinnyi w’Umufaransa ubarizwa mu rwego rwa ba “heavyweight”, cyangwa urwana mu cyiciro cy’abafite ibiro byinshi, gutangaza ku mugaragaro ko agiye guhatanira umwanya wa mbere wo hejuru mu gihugu mu matora yo muri Mata 2027.
Uyu mugabo w’imyaka 37 wavukiye muri Guadeloupe, nta bunararibonye mu kazi ka leta, nta shyaka na rimwe rimuri inyuma, kandi nta manifesto aragira. Kugeza ubu, afite gusa intero “La France qu'on aime (u Bfaransa dukunda)”, yashyize ku mbuga nkoranyambaga, kandi yasuye ibitaro biri mu gace ka Seine-Saint-Denis mu majyaruguru ya Paris.

Ariko, ngo byasaba kuba umuntu utareba kure cyane kugira ngo wirengagize burundu amahirwe afite.
Riner, n’ubusanzwe, ni umwe mu bantu bazwi cyane mu Bufaransa bwa none, uhora uza imbere mu matora yo kumenya umuntu ugaragaza "indangagaciro" z’igihugu. Ni umuntu uzwiho gutsinda, kuko afite imidari itanu ya zahabu mu mikino Olempike kandi yatwaye shampiyona 11 z’Isi, hakiyongeraho no kuba umuhanga mu bijyanye na business.
Abantu barenga miliyoni 28 bakurikiye itangazwa rya kandidatire ye kuri Instagram na X; ayo mashusho yafashwe mu buryo bugaragaza uburemere n’icyubahiro bikwiye umukuru w’igihugu, inyuma ye hakaba hari ibitabo n’ibendera ry’u Bufaransa.
Nk’uko bigaragazwa n’ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo Ifop mu masaha 24 yakurikiyeho, hafi 22% by’ababajijwe bavuze ko "bashobora" kumutora.
