Bwiza

‎Iran yagabye igitero ku birindiro by'Ingabo za Amerika muri Bahrain ‎

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Ku Cyumweru, 15 Ugushyingo 2026 saa 14:50
‎Iran yagabye igitero ku birindiro by'Ingabo za Amerika muri Bahrain ‎

Kuri iki Cyumweru, Iran yagabye igitero cya drone ku birindiro bya gisirikare bya Amerika muri Bahrain, ku nshuro ya kabiri igerageza kugaba igitero muri icyo gihugu mu minsi itatu.
‎
Igisirikare cya Iran cyavuze ko cyagabye igitero ku kigo cya radar cy’ingabo zirwanira mu kirere cya Amerika kiri ku birindiro bya al-Riffa, muri Bahrain, gikoresheje indege esheshatu zitagira abapilote.
‎
‎Igisirikare cya Bahrain cyavuze ko ubwirinzi bwacyo bw'ibitero byo mu bwasamye kandi bugahagarika ibitero bya Iran mbere y'uko bigera ku ntego zabyo.
‎
‎Ibi bibaye nyuma y’uko Iran yohereje izindi ndege zitagira abapilote muri Bahrain ku wa Gatanu, mu gitero cya mbere yagabye ku gihugu cyo mu Kigobe cya Golfe kuva muri Nzeri. 
‎
Amerika na Iran biri mu makimbirane kubera Umuhora wa Hormuz, ahanyuzwa hafi kimwe cya gatanu cy’ibicuruzwa bya gaze na peteroli bijya hirya no hino ku Isi, ariko urujya n'uruza rw'amato rukaba rwarahungabanye kuva intambara yatangira muri Gashyantare.
‎
Iran ishimangira ko igomba kugenzura umuhora kandi yagiye igaba ibitero ku byo yita "ibicuruzwa bitemewe", mu gihe igisirikare cya Amerika kirimo kurinda amato atwara peteroli muri uwo muhora kugira ngo ibicuruzwa biva mu bihugu byo mu kigobe cy’Abarabu bikomeze kugera ku isoko.
‎
Mu ntangiriro z'iki cyumweru, Igisirikare cya Iran cyavuze ko cyagabye igitero kuri radar ya Amerika, yatangaga umuburo w'ibitero, muri Bahrain.
‎

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.