Inyeshyamba zo mu Mudugudu wa Zoma, muri Leta ya Zamfara, mu gihugu cya Nigeria, zateze igico itsinda ry’"amabandi" mu rwego rwo gusubiza ibikorwa by’ubusahuzi, gushimuta abantu, no kwiba amatungo byakozwe n’udutsiko tw’abajura bitwaje intwaro muri ako karere. Imirwano yaguyemo abantu basaga 50 nk’uko bitangazwa n’abaturage baho.
Iyi mirwano hagati y’amabandi n’inyeshyamba zo muri ako gace yabaye kuwa Kane, itariki 12 Ugushyingo, yaguyemo abantu 50 muri Zamfara, imwe muri leta nyinshi zo muri icyo gihugu zikunze kurangwamo ubusahuzi, ubujura bw’inka, n’ubushimusi bikorwa n’imitwe yitwaje intwaro, izwi muri ako gace nk’ "amabandi."
Mu ntangiriro z’icyo cyumweru nk'uko iyi nkuru dukesha RFI ikomeza ivuga, umuryango w’abantu 12 watwikiwe mu rugo rwabo nyuma y’igitero cy’"amabandi" yari ari kuri moto.
Mu rwego rwo kwihorera kuri ibyo bikorwa, inyeshyamba zateze aya mabandi igico, ubwo bamwe mu bagize iryo tsinda, bari bamaze gushimuta abantu batari bake mu karere kegereye aho, banyuraga mu Mudugudu wa Zoma, baracakirana bararasana ivumbi riratumuka.
Umuyobozi w’umudugudu yatangaje ko "abajura" 44, harimo n’umuyobozi wabo witwa "Jiji" wari warateguye ibikorwa byo gushimuta abantu, ndetse n’abarwanyi icyenda bo muri uwo mutwe w’inyeshyamba, baguye muri iyo mirwano.
Ukubera urwo rugomo rukomeje kwiyongera hirya no hino muri ako gace, umuturage wo muri Zoma yagize ati: "Turasaba abayobozi guha abarwanyi (inyeshyamba) bacu imbunda n'amasasu kugira ngo barwanye abo bagizi ba nabi, bakoresha intwaro zigezweho."

