Bwiza

Ni iki wakwitega ku mucuruzi w’amakamyo “uciriritse” wo muri Nigeria? -Hudson avuga kuri Boulos

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Kuwa Kane, 19 Ugushyingo 2026 saa 08:41
Ni iki wakwitega ku mucuruzi w’amakamyo “uciriritse” wo muri Nigeria? -Hudson avuga kuri Boulos

Kuva yagaruka muri White House, Perezida Donald Trump yakomeje kwishingikiriza ku ntumwa zidasanzwe kugira ngo zikemure bimwe mu bibazo bikomeye bya politiki y'ububanyi n'amahanga, ariko uburyo ahitamo izo ntumwa n’ukuntu aheza abadipolomate bafite ubunararibonye byakomeje guteza urujijo no kwibaza ku bushobozi bw’intumwa nka Masad Boulos, wagarutsweho cyane na Cameron Hudson, wigeze kuba Umuyobozi ushinzwe ibibazo bya Afurika mu Nama y'Igihugu Ishinzwe Umutekano ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gitekerezo yanyujije ku rubuga Responsible Statecraft.

Hadson atangira agaragaza ko nubwo Trump yari yaragabanyije cyane gukoresha intumwa zidasanzwe muri manda ye ya mbere, ariko yahinduye imikorere muri manda ye ya kabiri; kuko bimufasha, ku buryo bumwe, kunyura iruhande rw’abadipolomate babigize umwuga binyuze mu kugabanyamo amakuru ibice bitandukanye, bityo akaba atayaha abo yita "abakozi ba leta itagaragara cyangwa (deep state bureaucrats), abo ashinja kumutata no kumenyesha itangazamakuru amakuru yerekeye ibiganiro arimo gukora.

Kimwe n’ubutegetsi bwabanjirije ubu, ubutegetsi bwa Trump buriho bwashyizeho intumwa nyinshi, bushingiye ahanini ku turere n’amahame ya politiki. Uturere nk’Uburasirazuba bwo Hagati, Aziya y’Amajyepfo n’iyo Hagati, na Arctique buri karere gafite intumwa zako zihariye; ibi ni ko bigenda no ku bihugu bimwe na bimwe, birimo Syria, Belarusse, Groenland, na Ukraine (umwanya urimo ubusa ubu). Mu buryo nk’ubwo, ibibazo byihariye cyangwa iby’ingenzi, nk’ibyo gufata abantu bugwate cyangwa kurwanya urwango rukorerwa Abayahudi, nabyo bishakirwa umuti binyuze mu gushyiraho intumwa zidasanzwe.

Ariko, aho Guverinoma ya Trump itandukanira n’izayibanjirije, nk’uko Hudson avuga, ni ku bijyanye na Afurika. Kuri uyu mugabane, ubutegetsi bwe bwahagaritse, mu buryo bugaragara, umuco wari umaze imyaka hafi mirongo itatu ukurikizwa: uwo kohereza intumwa zihariye mu duce turangwamo umutekano muke bihoraho, nko mu Karere k’Ibiyaga Bigari, muri Sahel, no mu Ihembe rya Afurika, cyangwa izo gukurikirana ibihugu bimwe na bimwe byihariye, nka Sudani cyangwa Libya.

Aho kwishingikiriza ku ntumwa zidasanzwe, ahubwo Trump yishingikiriza ku mujyanama mukuru umwe ushinzwe ibihugu by'Abarabu na Afurika, Massad Boulos, bigaragara ko ubunararibonye bwe muri aka kazi nta bundi usibye kuba ari sebukwe w'umukobwa muto wa Trump, Tiffany nk’uko Cameron Hudson akomeza avuga.

Bivugwa ko ishyirwaho rya Boulos muri Mata 2025 ritaherekejwe n'ibirori bisanzwe by'intumwa zabanje. Mu by'ukuri, itangazo ubwaryo ryari rigizwe n'interuro ebyiri gusa kandi ntabwo ryasobanuye impamvu yashyizweho cyangwa uruhare rwe. Nta nkuru y'ubuzima bwa Boulos iri ku rubuga rwa interineti rwa Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga; ndetse ntagaragara mu buyobozi bw'Ibiro bya Afurika cyangwa Ibiro by'Uburasirazuba bwo Hagati, ahantu Boulos asa n'aho afite uruhare runini mu gushyiraho politiki y'ubuyobozi. Urubuga rwa White House narwo ntiruvuga kuri Boulos mu buryo ubwo aribwo bwose.

Nyamara, nubwo inshingano ze zitari zisobanutse neza, Boulos yabonye urwego rw’ibyo ashinzwe rwiyongera ku muvuduko ukabije, ku buryo nta yindi ntumwa ya Trump yigeze igera ku ntera nk’iyo. Byongeye kandi, nta mpamvu yumvikana yaba iy’ububanyi n’amahanga cyangwa iy’ingamba zihariye, isobanura impamvu ahitamo kwibanda ku bihugu bimwe na bimwe, cyangwa igihe abikorera. Iyo umuntu abirebye, uburyo Boulos akoresha busa n’ubw’abantu nka Steve Witkoff na Jared Kushner, mu guteza imbere gahunda y’amahoro ya Perezida; gusa, bitandukanye na Boulos, bo bafite umwanya ukomeye cyane mu itumanaho ry’ubutegetsi, cyane cyane ku rubuga rwa interineti rwa “Komite y’Amahoro” (Board of Peace) ya Perezida.

Boulos yinjiye bwa mbere mu rwego rwa dipolomasi muri Mata 2025, ubwo yashingwaga inshingano ebyiri: gushaka amahoro mu makimbirane ari hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) n’u Rwanda, no guteza imbere ishoramari ry’abikorera bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri ako karere. Bidatinze nyuma yaho, yagaragaye ari kumwe na Perezida mu biro bye, ubwo yakiraga Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, mu kwezi kwakurikiyeho. Hanyuma, muri Nyakanga uwo mwaka, yongeye kugaragara mu nama idasanzwe y’abayobozi bo muri Afurika y’Iburengerazuba yabereye muri White House, aho Perezida yanatangarije ko afite umugambi wo gushaka inzira yo kurangiza intambara yo muri Sudani.

Kuva icyo gihe, Boulos yagaragaye nk’umuntu uhora agaragara ahari ibibazo bikomeye hose icyarimwe, nk’aho yagiye muri Maroc gushyigikira ibyo Rabat ivuga kuri Sahara y’Uburengerazuba; ajya muri Libya kugira ngo afashe kumvikana ku masezerano yo kubona “peteroli”; ndetse no mu bindi bice bya kure, nka Nigeria, Yemeni, Libani na Algeria. Muri ibyo bice byose, yatanze ibitekerezo ku ngingo zitandukanye, uhereye ku bibazo by’Abakristo, intambara ya Iran, Amasezerano ya Abraham (Abraham Accords), kugeza ku ntambara yo muri Gaza.

Kugira ngo ahuze izi gahunda zikomeye za dipolomasi, ahora agaragara i Buruseli, i Cairo, Abu Dhabi, na Ankara, n’ahandi. Ariko ingendo nyinshi mu ndege ntabwo zigira umuntu intumwa nziza mu mboni za Hudson. Mu by'ukuri, za leta nyinshi zagaragaje mu ibanga ikibazo cyo kumenya uburyo n'urwego Boulos agomba kwakirwamo mu gihe ageze mu gihugu cyabo. Ngo bamwe ntibaba bazi n'icyo yagiye ngo baganireho, kuko akenshi Ambasade za Amerika ziba zitateguye inama ze. Bitewe n'uko izina rye ry'"umujyanama mukuru" ridafite aho rihuriye na dipolomasi muri Guverinoma ya Amerika cyangwa indi iyo ari yo yose, isano afitanye n'umuryango wa Trump ni yo ituma imiryango ifunguka.

Nyamara, nubwo Trump amushyigikiye, umuntu ashobora kwibaza icyo yashoboye kugeraho mu mezi 18 amaze ku mwanya we. Imibare idashimishije y’ibyo amaze kugeraho ishobora kuba iterwa n’inshingano ze nyinshi, umutwaro w’akazi ndetse utakorohera n’umudipolomate w’inararibonye ushyigikiwe n’itsinda ry’abahanga mu by’umwuga bazi neza imiterere y’ibintu bitandukanye. Hudson ati: “none se, ni iki wakwitega ku mucuruzi w’amakamyo “uciriritse” wo muri Nigeria utari ufite uburambe mu bya dipolomasi mbere?

Bityo rero, biratangaje kuba Boulos azwiho kugira ibanga rikomeye ku migambi ye; ntakunze kugendana n’abafasha barenga umwe, kandi mu biganiro agirana n’ubutegetsi bw’ibihugu asuye, akenshi ntanakunze kwitabaza abakozi ba ambasade. Nuko rero, ntibitangaje kuba ibikorwa byinshi yagezeho mu rwego rwa dipolomasi bishobora kwitwa, "nk’uko umwe mu bakozi bagenzi be muri Departement ya Leta (State Department) yabimbwiye, "urusaku rwinshi rw’ubusa."

Kuri Hudson, uburyo nk'ubwo bwo guharanira amahoro ntibukunze gutanga umusaruro urambye cyangwa ngo bukemure impamvu z'amakimbirane amaze igihe kirekire. Ibi ni ko bimeze ku masezerano y'amahoro yagizemo uruhare hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n'u Rwanda, kugeza ubu, ataragira byinshi yagezeho mu guhagarika imirwano; cyangwa muri Sudani, aho atarabasha no kugera ku gahenge, nubwo Amerika yafashe ibihano byinshi; cyangwa muri Libya, aho amasezerano agamije gushyiraho guverinoma y'ubumwe, anengwa agafatwa nk' "amasezerano yo kongera inyungu z'abakomeye."

Icyo uburyo bwa Boulos bubura, n'icyo buri ntumwa ikeneye kugira ngo igire icyo igeraho, ni urwego rw'ingamba z’imikorere, icyerekezo cyerekana icyo ubuyobozi bugamije; icyo bwifuza kugeraho; umutungo bwiteguye gutanga; n'itsinda ry'abadipolomate ryashyizweho kugira ngo rishyire mu bikorwa iyi politiki.

Ntibigaragara ko hari ibintu by’ingenzi bikenewe mu bikorwa bya dipolomasi byamaze gushyirwaho, haba ku bijyanye n’ingamba zo kuzana amahoro yatangije, cyangwa ku zindi ngingo nyinshi za dipolomasi yashyize ku meza. Biragoye kumenya niba hari intambwe nziza yatewe, mu gihe umuntu atabasha no gusobanura icyo iyo ntsinzi ubwayo yaba ari cyo.

Ahubwo, Boulos yagizwe nk’igikoresho cya dipolomasi, ahagarariye ubuyobozi mu nzego zitandukanye, kuva ku nama y’ubukungu hagati ya Amerika na Afurika umunsi umwe, ibiganiro by'amahoro ku munsi ukurikiyeho, n'ibiganiro ku mabuye y'agaciro nyuma y'ibyo, biteza urujijo mu nzira zose, haba muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga no mu bihugu by’abafatanyabikorwa ku bijyanye n'uburyo mu by’ukuri Amerika ikoresha n'uburangaje imbere, kubera ko ibyinshi mu byo Boulos akora byakorwa n'umwe mu banyamabanga bungirije ba Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga mu turere dutandukanye.

Inteko Ishinga Amategeko ubwayo iri mu mwijima. Ubusanzwe, uretse gufasha gutegura igisubizo cya "guverinoma yose" binyuze mu nzira nini ihuza inzego zitandukanye, intumwa yihariye igomba gukomeza guha inteko ishinga amategeko, itangazamakuru na rubanda muri rusange, amakuru ku bikorwa by’ubuyobozi. Ariko kubera ko umwanya we w’umujyanama mukuru utemezwa na Sena, Boulos nta nshingano afite ku nteko ishinga amategeko cyangwa itangazamakuru rya Amerika.

Hano nanone, mu gihe nta biganiro bigaragara ku bijyanye na politiki y’ubutegetsi, ibikorwa bya Boulos byabyaye gusa uruhererekane rw’ubutumwa ku rubuga rwa X, aho agaruka ku ngendo ze, ariko ntatange ibisobanuro birambuye ku byo yaganiriye n’abo yahuye na bo.

Nyuma y’uko abagize ishyaka ry’Abademokarate bagize ubwiganze mu nteko ishinga amategeko mu matora aheruka, biravugwa ko mu mwaka utaha ubutegetsi bwa Trum bushobora gutangira kubazwa byinshi ku bijyanye n’amasezerano atandukanye y’ubucuruzi n’amabuye y’agaciro bwagiye bugiramo uruhare no kureba niba koko ayo masezerano afitiye inyungu koko Abanyamerika Atari abantu ku giti cyabo, by’umwihariko umuryango wa Trump.

Ubusanzwe, Masad Boulos ni Umunyalibani ufite ubwenegihugu bwa Amerika na Nigeria. Nyuma yo kurangiza amashuri ye muri Amerika, nibwo Boulos yerekeje muri Nigeria maze aba Umuyobozi Mukuru wa SCOA Nigeria PLC, ikigo gikora imirimo yo guteranya amakamyo manini no gucuruza imashini nini. SCOA ikaba ari kimwe mu bigo bigize Fadoul Group, itsinda ry’ibigo by’ubucuruzi bifite icyicaro muri Afurika y’Iburengerazuba.

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.