Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (CENI) dosiye imwemerera guhatanira kuyobora iki gihugu muri manda ya kabiri, mu matora ateganyijwe muri Gicurasi 2027.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Ugushyingo 2026, ni bwo Ndayishimiye yashyikirije CENI kandidatire ye, nk’umukandida w’ishyaka riri ku butegetsi rya CNDD-FDD.
Yari aherekejwe n’imbaga y’abayoboke ba CNDD-FDD bazwi nk'Abagumyabanga, bari kumwe n’abanyamuryango b’andi mashyaka yamaze gutangaza ko ashyigikiye kandidatire ye.
Ndayishimiye azahatana n’abandi banyapolitiki bamaze gutangaza ko baziyamamaza, barimo Abel Gashatsi wa UPRONA, Valentin Kavakure wa FPN Imboneza, Gabriel Banzawitonde wa APDR, Francis Rohero wa FPI na Gaspard Kobako wa AND Intadohoka.
Ishyaka Sahwanya-FRODEBU ryo ryatangaje ko ritazitabira aya matora, kuko rivuga ko rifite impungenge ku mikorere y’inzego zitegura amatora, nyuma y’ibyo ryavuze ko byaranzwe n’amatora yo mu 2025.
Amashyaka 11 atavuga rumwe n’ubutegetsi na yo aherutse gutangaza ko ashyigikiye kandidatire ya Ndayishimiye, yiyemeza gufatanya na CNDD-FDD mu bikorwa byo kumwamamaza.
Amatora y’Umukuru w’Igihugu mu Burundi ateganyijwe ku wa 3 Gicurasi 2027.
Icyakora urutonde ntakuka rw’abakandida ruzatangazwa na CENI nyuma yo gusuzuma dosiye z’abazaba bazitanze, kuko igihe cyo kuzishyikiriza komisiyo ari hagati ya tariki ya 13 na 22 Ugushyingo 2026.


