Bwiza
ads

Mukuru wa Pamela yaba agiye kurongorwa n'igikomangoma?

Amakuru•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Alhamisi, 29 Oktoba 2026 saa 13:28
Dk 1 kusoma
Mukuru wa Pamela yaba agiye kurongorwa n'igikomangoma?

Hilton Sonia, mukuru w’umunyamideli Uwicyeza Pamella, yahakanye amakuru yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yaba agiye kurongorwa n’igikomangoma cyo mu bwami bwa Ashanti muri Ghana.

Aya makuru yakwirakwijwe na Godfather abinyujije kuri Instagram, nyuma y’uko Hilton Sonia yambitswe impeta y’urukundo n’umukunzi we mu birori byabereye i Dubai.

Mu butumwa yashyize kuri Instagram, Godfather yavuze ko Hilton Sonia, yambitswe impeta na Prince Oheneba Yaw Otchere, bivugwa ko ari umwe mu bagize umuryango w’ibwami mu bwami bwa Ashanti muri Ghana.

Yavuze kandi ko uwo mugabo ari Ambasaderi w’Ubwami uhagarariye Otumfuo Osei Tutu II, umwami wa Ashanti, anongeraho ko afite imyaka 49 y’amavuko kandi ko yaba agiye gushaka umugore ku nshuro ya mbere.

Gusa, Hilton Sonia yahakanye ayo makuru anyuze ahatangirwa ibitekerezo. Yavuze ko ayo makuru atari ukuri bityo ko abantu bakwiye kuyirengagiza.

Bwiza News

Amakuru y’uko Hilton Sonia yemeye kuzashakana n’umukunzi we yatangajwe na murumuna we, Uwicyeza Pamella, abinyujije kuri Instagram ku wa 22 Ukwakira 2026.

Pamella yagaragaje ibyishimo byo kubona mukuru we yemeye kuzaba umugore w’umukunzi we, nubwo mu makuru yatangajwe mbere hatagaragajwe umwirondoro w’uwamwambitse impeta.

Olivier NTANTURO

Imeandikwa na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.