Umudepite uhagarariye Mukono Municipality mu Karere ka Mukono muri Uganda, Betty Nambooze Bakireke, yavuze ko yamenye amakuru ko hari umunyeshuri atavuze amazina uherutse kugera ku ishuri ryo muri ako gace yitwaje amafaranga azwi nka arija do poshe (l'argent de poche) agera kuri UGX miliyoni 30, ni ukuvuga agera ku Frw 10,180,518 ubusanzwe azwi nk'amafaranga afasha umunyeshuri gukemura utubazo yagira mu gihe cy'amasomo.
Uyu mudepite mu kiganiro na kimwe mu binyamakuru byo muri Uganda, yavuze ko uyu mwana yazanye ayo mafaranga mu mufuka, abarimu bagakeka ko yayibye ababyeyi be, ariko baguye mu kantu ubwo babazaga Se w'umwana.
Depite Nambooze ati " Hari umwana umwe hano muri Mukono wazanye UGX miliyoni 30 ku ishuri. Abarimu barazimubonanye mu mufuka, bahamagara umubyeyi we bamubwira ko umwana we yibye amashilingi miliyoni 30. Umubyeyi yaritabye abaza umwana we ati cya gihe nkubwira ngo uze gufata argent de poche/pocket money hahandi wafashemo amabandari angahe? umwana yasubije ko yafasheho utubandari dutandatu gusa, akimara kumwumva ati , barimu, ntabwo uwo mwana yibye."
Uwo mubyeyi yarakomeje ati " None wa mwana we ko wafashe amafaranga menshi? yongera abwira abarimu ko ari we wamubwire ngo ajye aho amafaranga ari afate argent de poche. Ntabwo uwo mwanya yanyibye."
Depite Nambooze wari wumiwe, yavuze ko hakwiriye kwibaza kuri ubwo burere. Yibajije kandi ukuntu umuntu aba afite amafaranga menshi mu rugo ku buryo havaho miliyoni 30 ntabimenye, akabimenya ari uko ishuri rihamagaye.


