Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano kakurikije inama z'Umuyobozi w'Ubutumwa bw'Umuryango w'Abibumbye bwo Kubungabunga Amahoro muri Repubulika ya Centrafrica, Valentine Rugwabiza, kabwongerera igihe cy'umwaka cyo gukomeza inshingano zabwo butegurira abayobozi b'igihugu kuzazikomeza nyuma ya 2027.
Kuri uyu wa Kane ushize, Akanama k'Umutekano k'Umuryango w'Abibumbye kongereye igihe cy'umwaka Ubutumwa bwo Kubungabunga Amahoro muri Repubulika ya Centrafrica, bukazageza mu Gushyingo 2027 nyuma y'uko Umuyobozi wa MINUSCA, Umunyarwandakazi, Valentine Rugwabiza, yari aherutse kugaragaza ko nubwo hari byinshi byagezweho mu bijyanye no kugarura amahoro, Ingabo za Loni zigikenewe .
Nyuma y'imyaka cumi n'ibiri y'akazi katoroshye, MINUSCA ubu igomba kwitegura gushyikiriza inshingano zayo abayobozi b'igihugu, nubwo urugomo rukomeje kugaragara hirya no hino kandi ingaruka z'intambara yo muri Sudani zikaba zikomeje kugaragara.
Akanama kemeje ku bwumvikane icyemezo cyo kuvugurura inshingano za MINUSCA kugeza ku itariki ya 15 Ugushyingo 2027. Inyuma y'ubu bwumvikane hari impinduka zigomba gukorwa:
Guhuza intambwe yatewe nyuma y'intambara y'abenegihugu no gutegurira abayobozi ba Repubulika ya Centrafrica gukomeza inshingano z'ingabo zo kubungabunga amahoro za Loni.
Uyu mwanzuro, washyizwe imbere n'u Bufaransa kandi uteganya kumanura umubare usanzwe wemewe w'Abasirikare ba Loni ukava ku 14.046 ukagera ku 12.000, igabanuka rya hafi 15%.
Mu buryo bufatika, ariko, ibi ntibivuze ko ingabo zigomba guhita zikurwa mu kazi, kuko ubu butumwa bufite kuri terrain abasirikare bagera ku 10.000.
Umwanzuro kandi ugaragaza ko abapolisi batagomba kurenga 2.265 n'abashinzwe imfungwa 40.
Ambasaderi w'u Bufaransa, Jérôme Bonnafont, yagize ati: "Intambwe yatewe mu myaka mike ishize ni ukuri."
Ariko, na we yaburiye ko izi ntambwe zikomeje guterwa "zitoroshye kandi zibangamiwe n'ikibazo cy'umutekano gikomeje kugaragara," cyane cyane mu turere duhana imbibi n'igihugu.

