Bwiza

Kampala: Nyir'inzu yifungiranye n'abapangayi atwika inzu bose barapfa

Amakuru•
Fred Rugira
By Fred Rugira
•Kuwa Kabiri, 29 Nzeri 2026 saa 04:24
Iminota 2 yo gusoma502 Abasomye
Kampala: Nyir'inzu yifungiranye n'abapangayi atwika inzu bose barapfa

Abaturage bari bahuruye baje kureba ibyabaye/Ifoto: Interineti

Kwamamaza (Google Ads)bwiza.com

Nyir’inzu benshi bakunze kwita Nyiribyondo witwa Violet Nanyondo wo mu gace ka Nansana West 1A mu Mujyi wa Kampala, yakoze igikorwa cyatumye abantu basigara bumiwe nyuma yo kwifungirana mu nzu yarimo abapangayi be babiri; Annet Namulondo na Isabire Omar, akayitwika kugeza ubwo yose ikongotse, we n'abari bayirimo bose bagapfa.

Amakuru BWIZA yamenye avuga ko mu byumweru byinshi bishize, uwo nyir’inzu yari amaze igihe afite agahinda gakomeye. Yajyaga agaragara agenda muri ako gace avuga wenyine, ariko nta muntu n’umwe yabwiraga ibyamubangamiraga, kuko nta nshuti yari afite muri ako gace.

NTV yageze ahabereye iri sanganya ivuga ko nyir'inzu mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 27 Nzeri 2026, Nanyondo "yagaragaye afite agajerekani, abaturanyi baketse ko ari ikindi cyo kunywa afitemo."

Kwamamaza (Google Ads)bwiza.com

Mu ibaruwa abaturanyi babonye, Nanyondo yanditse ko yari afite abana babiri, ko umukobwa w'imyaka icyenda ari we uzazungura iyo nzu yitwikiyemo, avuga uzamurera utuye ahitwa Kyagwe, ubundi yohereza umwana we amaze kumuha minerivali n'igikapu kirimo ibintu bye.

Muri iyo nyandiko yagaragaje ko yari afite ideni rya banki rimusaba kwishyura UGX 60000 buri kwezi. Ntiyavuze uko iri deni rizishyurwa.

Sylver Isoka ni umwe mu bapangayi batanu bari basanzwe baba muri iyo nzu we yarusimbutse. Yavuze ko Nanyondo atari yoroshye, ko " Yajyaga yivugisha wenyine. Ashobora kuba yari yifitiye ibibazo bye, hari gihe yazindukaga akavuga ngo ndakongeje amafaranga y'ubukode. Yigeze kuzana umupangayi, ageze aho amubwira ko atamushaka, anamuha iteke ngo agende, amusubiza n'amafaranga ye."

Kwamamaza (Google Ads)bwiza.com

Umuyobozi wa Polisi mu gice cya Kampala cya Ruguru, SSP Moses Nanoka, yemeje iby’iki kibazo, avuga ko kugeza ubu hamaze kuboneka imirambo itatu, mu gihe iperereza rikomeje.

Afande Nanoka yasabye abatuye Kampala kwita kukumenya abo baturanye nabo bakava mu byo kumva ko mu Mujyi buri wese amenya ibye.

Imirambo ya banyakwigendera yajyanywe mu Bitaro bya Mulago mu gihe umwana warusimbutse ari kwitabwaho na polisi ifatanyije n'ubuyobozi bwo muri ako gace.

Kwamamaza (Google Ads)bwiza.com
Fred Rugira

Inkuru yanditswe na: Fred Rugira

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 4,448.

Kwamamaza (Google Ads)bwiza.com