Iran yatangaje ko itazafungura umuhora wa Hormuz kugeza ubwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zemeye ibyo yasabye kugira ngo ibiganiro bigamije guhagarika intambara hagati y’impande zombi bishoboke.
Umuyobozi ushinzwe umutekano muri Iran, Mohsen Rezaei, yavuze ko igihugu cye kigitegereje igisubizo cya Amerika ku bisabwa birindwi cyashyizeho, ahakana amakuru avuga ko hari ibiganiro byo guhagarika intambara biri kubera muri Qatar.
Mu byo Iran isaba harimo ko Amerika yakuraho ibihano byafatiwe iki gihugu, igahagarika n’ibikorwa byo kugikumira mu nyanja, ndetse intambara igahagarara mu bice byose birimo na Libani.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, yavuze ko umuhora wa Hormuz ushobora kongera gufungurwa mu gihe cy’iminsi ibiri, mu gihe ibyo basabye byaba byujujwe.
Ku ruhande rwa Amerika, Umunyamabanga wa Leta, Marco Rubio, yatangaje ko igihugu cye kigifunguye amarembo y’ibiganiro bya dipolomasi, ariko ko ibitero bishya bya gisirikare bidakenewe mu gihe ibihano by’ubukungu bikomeje kugira ingaruka kuri Iran.
Hagati aho, umutwe w’ingabo zidasanzwe za Iran (IRGC) watangaje ko amato atatu atwara peteroli yafashwe n’inkongi nyuma yo kugonga za mine zo mu mazi mu muhora wa Hormuz. Icyakora, ikigo cy’u Bwongereza gishinzwe gukurikirana umutekano w’ubwikorezi bwo mu nyanja (UKMTO) cyemeje ko cyakiriye amakuru y’ibitero byagabwe ku mato abiri muri ako karere.
Umuhora wa Hormuz ni inzira ikomeye ku bucuruzi mpuzamahanga bwa peteroli na gaz, bityo gukomeza gufungwa kwawo bikomeje guhungabanya amasoko y’ingufu no kuzamura ibiciro ku rwego mpuzamahanga.


