Bwiza

Igisirikare cya Iran cyasenye radar ya Amerika muri Bahrain

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Kuwa Gatanu, 13 Ugushyingo 2026 saa 10:19
Igisirikare cya Iran cyasenye radar ya Amerika muri Bahrain

Igisirikare gishinzwe Kurinda Impinduramatwara cya Iran (IRGC) cyatangaje kuri uyu wa Gatanu ko ingabo zacyo zasenye radar yatangaga umuburo ya Amerika muri Bahrain, nk’uko itangazamakuru rya leta ryabitangaje.

Abasirikare ba Iran bo mu ngabo zirwanira mu kirere bivugwa ko bagabye igitero mu gusubiza igitero ku munara w’itumanaho mu gace ka Sirik mu majyepfo ya Iran ku wa Kane.

IRGC yavuze mu itangazo ko iki gitero ari "umuburo ukomeye" kuri Washington "wo guhagarika ibikorwa byayo by’ubushotoranyi byo mu kirere no kunyuza peteroli mu Muhora wa Hormuz mu buryo bwa magendu," nk'uko Ibiro Ntaramakuru bya Fars bibitangaza.

Yongeyeho ko ingabo zayo "ziri maso kandi ziteguye gusubiza hatitawe ku mipaka" mu gihe "ibikorwa nk'ibi by’ubugizi bwa nabi n'ubushotoranyi" bizaba byongeye kubaho.

Muri Bahrain, hari icyicaro gikuru cy'Igisirikare cya Amerika kirwanira mu Mazi (US Navy’s Fifth Fleet), kigira uruhare runini mu kubungabunga inyungu za Washington mu nyanja mu Kigobe cya Perse no mu mazi ahakikije.

Ubuyobozi Bukuru bw'Igisirikare cya Amerika (CENTCOM), ku wa Gatatu bwatangaje ko Ingabo za Amerika zikomeje "gukora amasaha yose kugira ngo Umuhora wa Hormuz ukomeze kuba ufunguye" ku mato y’ubucuruzi mu gihe nanone "zishyira mu bikorwa ingamba zikomeye zo gukumira ubwato bwa gisirikare bwa Iran."

Nk’uko CENTCOM ibitangaza, kuva mu mpeshyi, utugunguru tugera kuri miliyari 1.7 ya peteroli twanyuze mu nzira irinzwe na Amerika.

Aya makimbirane akomeje mu gihe Perezida wa Amerika, Donald Trump, akomeje gufata imyanzuro ikakaye kuri Iran.

Kuri uyu wa Kane, itariki 12 Ugushyingo, Trump yavuze ko Washington itagikeneye amasezerano na Iran, asaba Visi Perezida JD Vance, wagize uruhare mu bikorwa bya dipolomasi, kwibanda ku bibazo by’imbere mu gihugu.

Trump yavuze kandi ko ibihugu bya Arabia Saoudite, Qatar, Koweti, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na Bahrain byamusabye gusubika ibitero byagutse kuri Iran.

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.