Bwiza
ads

Goma: Gen. Germain Katanga wa FARDC yinjiye muri FRN

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Kuwa Gatanu, 30 Ukwakira 2026 saa 06:50
Iminota 1 yo gusoma
Goma: Gen. Germain Katanga wa FARDC yinjiye muri FRN

Ibintu bikomeje guhinduka mu mirongo y'ingabo za Congo, aho abasirikare bakomeje kwitandukanya na FARDC ku bwinshi bakajya kwifatanya na FRN kuva Joseph  Kabila yatangira kuyobora iri huriro rishya.
‎
‎Muri iyi minsi ishize, buri munsi, abofisiye n’abandi basirikare bo ku nzego zitandukanye ba FARDC bakomeje kwambuka umurongo w’urugamba bakajya ku ruhande rwa Joseph Kabila.
‎
‎Amakuru agezweho ubu aravuga ko kuri uyu wa Kane nimugoroba, Brigadier General Germain Katanga yagiye ku ruhande rw'ingabo za Front pour la Refondation de la Nation.
‎
‎Biravugwa ko yageze i Goma kuri uyu wa Kane, aho yamaze ijoro rye rya mbere ari umuntu wigenga kandi ubohotse. Abandi benshi na bo barimo gushaka kwifatanya n’impinduramatwara iyobowe na Joseph Kabila Kabange, wahoze ari umukuru w'igihugu.
‎
‎Uyu aje asanga abandi basirikare ba FARDC baherutse kwitandukanya na yo bakajya gufatanya na FRN, barimo Brig. Gen. Kamanzi, wari ushinzwe ibikorwa mu karere ka 12 ka gisirikare muri Kongo-Central.
‎
‎

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.