Ingabo z’ihuriro FRN riyobowe na Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Gatanu zafashe uduce dutatu two muri Chefferie ya Nindja mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, bituma zunguka inzira nshya ishobora kuzifasha kwagurira ibikorwa byazo mu Burengerazuba bw’iyi ntara, by'umwihariko muri Teritwari ya Shabunda no mu ntara ya Maniema.
Uduce dushya FRN yafashe ni Irembe, Iregabarhonyi na Luhago twose duherereye muri chefferie ya Nindja, Teritwari ya Kabare.
Ni nyuma y’imirwano ikomeye yahuje abarwanyi ba FRN n’ingabo za FARDC zifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo, FDLR ndetse n'Ingabo z'u Burundi.
Kugenzura Nindja biha FRN amahirwe yo gukoresha inzira ijya mu bice bya Nzovu, ku kibuga cy’indege cya Kigurube ndetse no muri Territoire ya Shabunda.
Aka gace kandi ni ingenzi kuko gahuza inzira zo mu majyaruguru n’iz’amajyepfo ya Kivu y’Amajyepfo, cyane cyane umuhanda uhuza Kalonge na Bunyakiri ndetse n’umuhanda wa Walungu-Mwenga.
Abazi neza Nindja bashimangira ko ifatwa ry'aka gace riha FRN amahirwe yo gukomeza kwagura ibice igenzura, bijyanye no kuba inzira inyura muri Nindja ishobora kuyerekeza Shabunda, yemwe yabishaka ikaba yakomereza mu ntara nshya ya Maniema.


