Polisi y’u Burundi yatangaje ko abantu batanu bapfuye, abandi 24 bagakomereka mu mpanuka y’imodoka yabereye muri zone ya Kabanga, mu Ntara ya Gitega.
Polisi yavuze ko iyo mpanuka yahuje imodoka enye, zirimo ebyiri zo mu bwoko bwa ‘Coaster’ zitwara abagenzi, ikamyo imwe n’imodoka yo mu bwoko bwa Hilux. Yabereye mu muhanda uva i Bujumbura, umurwa mukuru w’ubukungu, werekeza i Gitega, umurwa mukuru wa politiki, ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Amafoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abantu batari bake baryamye mu muhanda, barimo abagore n’abana. Andi agaragaza bisi yarengewe n’impanuka, izindi modoka zangiritse bikomeye ndetse n’imbaga y’abaturage bari bateraniye aho, bamwe bagerageza gutabara abakomeretse.
Inkuru ya BBC ivuga ko polisi yemeje ko abakomeretse bahise bajyanwa kwa muganga kugira ngo bahabwe ubutabazi. Yongeyeho ko yatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye iyo mpanuka.
Umuhanda wa Bujumbura-Gitega ni umwe mu mihanda ikunze kuberamo impanuka z’imodoka mu Burundi.

