Bwiza

Amerika yahannye ibigo Iran inyuzamo amafaranga agenewe Hezbollah

Amakuru•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Kane, 19 Ugushyingo 2026 saa 08:39
Amerika yahannye ibigo Iran inyuzamo amafaranga agenewe Hezbollah

1490400

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yafatiye ibihano abantu batatu n’ibigo bitatu byo muri Libani ibashinja gufasha umutwe wa Hezbollah kubona amafaranga binyuze mu bucuruzi bwa zahabu no guhererekanya amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ibi bihano byatangajwe na Minisiteri y’Imari ya Amerika ku wa 18 Ugushyingo 2026, mu rwego rwo gukumira ibikorwa by’imiyoboro Iran ikoresha mu gufasha imitwe iyishyigikiye mu karere.

Mu bafatiwe ibihano harimo umuryango w’abagiraneza witwa Ta’awanu Association, bivugwa ko ukorera ibikorwa by’ubutabazi mu Majyepfo ya Libani, n’uwawushinze witwa Afif Abdel Rida Chouman. Amerika ivuga ko uwo muryango wakoreshejwe mu kugeza amafaranga kuri Hezbollah.

Abandi ni abavandimwe Hassan na Ibrahim Khechen, bashinjwa gufasha mu kohereza amafaranga aturuka mu Ngabo zidasanzwe za Iran (IRGC), binyuze mu ishami ryazo rishinzwe ibikorwa byo hanze rizwi nka Quds Force, akagera muri Libani afasha Hezbollah.

Ibihano byafatiwe kandi ikigo Gold Global Company cya Hassan Khechen n’ikindi cya Sankari Gold Kuyumculuk Ticaret Limited Sirketi cyo muri Turukiya, bishinjwa kugenzura no gukoresha mu bikorwa bifasha uwo mutwe.

Minisitiri w’Imari wa Amerika, Scott Bessent, yavuze ko igihugu cye kitazihanganira ibikorwa bya Iran byo gukoresha imitwe iyishyigikiye, nka Hezbollah, mu kwivanga mu bibazo by’umutekano n’ubusugire bwa Libani.

Abafatiwe ibi bihano n’ibigo byabo ntibaragira icyo babitangazaho.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.