Bwiza
ads

Abarobyi b’Abanya-Iran barobye imvura ya za iPhone nshya muri Hormuz

Amakuru•
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
•Kuwa Gatandatu, 17 Ukwakira 2026 saa 06:50
Iminota 1 yo gusoma
Abarobyi b’Abanya-Iran barobye imvura ya za iPhone nshya muri Hormuz

188503

Abarobyi babarirwa mu magana bo muri Iran berekeje mu Nyanja ya Hormuz gushakisha telefoni za iPhone nshya, parufe zo mu Bufaransa n’indi mizigo yari itwawe n’ubwato bwarohamye ku wa 14 Ukwakira 2026.

Nk’uko ikinyamakuru The Telegraph cyabitangaje, ubwato bwitwa GFS Pride bwari bufite ibendera rya Singapore, bwarohamye nyuma y’uko inkongi y’umuriro yadutse mu bwato, busiga kontineri zisaga 2,500 mu mazi.

Amashusho akomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abarobyi bari mu mato mato, bashakisha kontineri n’udusanduku byarimo bireremba hejuru y’amazi.

Umwe muri bo yavuze ko bari bagiye gushakisha iPhone na parufe nyuma yo kumva ko ubwo bwato bwarohamye.

Abakozi 21 bari muri GFS Pride bose barokowe nta n’umwe wakomeretse, nk’uko Singapore yabitangaje.

Icyakora, igisirikare cya Iran cyo mu mazi kizwi nka IRGC, cyavuze ko ubwo bwato bwanyuze mu nzira butemerewe gukoresha, bukagonga igisasu cyari giteze mu mazi, bigateza inkongi y’umuriro.

The Telegraph ivuga ko kuva intambara yatangira mu mpera za Gashyantare 2026, ibitero bya Iran ku mato anyura muri Hormuz byiyongereye, bikagira ingaruka ku mutekano w’ubwikorezi bwo mu nyanja.

Nubwo amashusho agaragaza abarobyi bashakisha iyo mizigo, ntiharatangazwa umubare nyawo wa iPhone zatoraguwe cyangwa ngo hemezwe niba telefoni ibihumbu bya telefoni zatoraguwe n'abanya-Iran zari mu mizigo y’ubwo bwato.

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.