Abatunganya indirimbo bakunze kwitwa producers mu Rwanda bagiye bagaragaza uruhare rukomeye mu kuzamura impano z’ abahanzi ariko babikesha aho basengeraga.
Abantu bazi aba baproducers bose kuva bakiri bato banakurikiranye uburyo baje gutangira uyu mwuga, bemeza ko bigiye muzika mu nsengero zitandukanye.
Bwiza.com ibagejejeho urutonde rw’ aba baproducers bari basanzwe bafite impano z’ ubuhanzi ariko bagira n’ umutwaro wo kwiga gucurunga no gutunganya indirimbo mu rwego gufasha bagenzi babo batari babishoboye.
1.Jean Paul Gatsinda(Jay P): Yabyirukiye mu rusengero “Rwanda For Jesus” ku Kicukiro aho yari umucuranzi mu istinda ryo kuramya no guhimbaza.
Ni umwe batunganya indirimbo bigaragaje bwa mbere nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994.
Yakoranye n’ abahanzi baje no kwamamara nka
Kitoko, Miss Jojo, KGB Group, Rafiki, The Ben, Miss Shanel, Riderman, King James, Lil G ndetse na Lil Ngabo.
Jay P yanakoranye n’ abahanzi bakomeye bo muri Tanzania nka Prof Jay ,Lady Jay D ndetse na Navio muri Uganda
2.Patrick Mbabazi (Lick Lick): Yatangiye kuririmba mu rusengero muri 2003 ubwo we Na Medy ndetse na The Ben bari bahuriye mu istinda “ Justified”.
Producer Lick Lick yaje kwamamara cyane mu Rwanda muri 2010 ubwo yatunganyaga amajwi y’ indirimbo “ Umunsi w’ Imperuka” ya Buldogg akaba ari nabwo yatangiye gukorana n’ Itsinda ya Tough Gangz mu nyana Hip-Hop ndetse aza no gukomerezaho atunganya izindi njyana nka RN&B.
Dream records , F2K , n’ amazu atunganya indirimbo Lick Lick yakoreyemo mbere yuko aza gushing iyi yise “Unlimited Records”.
[penci_related_posts taxonomies="undefined" title="Izindi nkuru wasoma" background="" border="" thumbright="no" number="4" style="grid" align="none" displayby="recent_posts" orderby="random"]
[caption id="attachment_116681" align="alignnone" width="800"] Patrick Bugingo (Pastor P) [/caption]
3.Patrick Bugingo (Pastor P): Ni umucuranzi ndetse n’ umuhanga wagize amahirwe yo kuminuza mu byo gutunganya amajwi ya muzika.
Nk’ umuntu wakuriye mu itorero Deliverence Church anigirayo kuririmba no gucuranga , amaze kurangiza amasomo ye mu ishuri rya Bibiliya I Nairobi muri 2004 nibwo yahuye n’ umuhanzi Sam Kwizera wari uvuye muri Canada bashinga inzu itunganyamatwi bise ” Narrow Road Studio”.
Muri iyi nzu niho pastor P yahuriye n’ abahanzi benshi nka King JAMES, TBB …
4.Jacques Uwayezu (Dr.Jack): Mbere yo kuba producer, yatangiye kwiga gucuranga mu nsengero zitandukanye zo muri Congo-Kinshasa kuri Goma.
Ni umwe mu ba Producers bakoze akazi gakomeye ku iterambere rya muzika nyarwanda, ni we wegukanye igikombe cya mbere muri Salax Awards 2008 nka Producer mwiza w’umwaka.
Usibye kuba yaragaciye mu itsinda Abakimaze Group, izina rya Dr Jack ryamamaye mu Rwanda kubera indirimbo yakoze zakunzwe mu myaka yashize mbere y’uko ajya gukorera i Burundi akaba ari naho yaguye mu Ugushyingo 2014.
Junior Multisystem
Ni umwe mu ba producer bigishijwe ndetse banakorana bya hafi na Lick Lick .
Junior azwiho ubunararibonye hano mu Rwanda, hari indirimbo nyinshi yagiye akoraho zikayobora muzika nyarwanda harimo niyo yakoreye Jay Polly ari kumwe n’ abandi bahanzi benshi akayita ‘Too Much’ usibye iyi ariko ni nawe wakoze I’m Back ya Jay C na Bruce Melody iyi ikaba imwe mu ndirimbo zigezweho mu Rwanda.
Junior yakoranye n’ abahanzi benshi batandukanye ndetse n’ amatsinda nka Dream Boyz ndetse na Urban Boyz.
- Maurice Umwami(Maurix): Mu mwaka w’ 1997 yari yaratangiye gucuranga inanga muri Seminar into yo ku Karubanda.
Muri 2000 ashinga istinda rya muzika yise” Amis de la Paix”, ku Kigeme nyuma yagiye kwiga muri Kaminuza Nkuru y’ u Rwanda(UNR) yinjira mu istinda Salus Populi.
Mu mwaka wa nyuma asoza kaminuza nibwo yihuguye umwaka wose aba producer.
Azwiho gukorana n’ abahanzi batandukanye bo mu Karere ka Huye nka M Jules ndetse na Tom Close.
Gaston Rwaka/Bwiza.com
Tanga igitekerezo