Ku wa 31 Werurwe, ni wo munsi wari uteganyijwemo gutangaza umuntu wegukanye irushwana ry’abahanzi mu ngeri zitandukanye, Salax Awards 2019, ariko biza kugera kuri uyu wa 1, Mata ku mpamvu z’ubukererwe.
Gahunda y’ibirori yatangiye mu masaa yine, ubwo abakunzi b’aba bahanzi bakomeje gutegereza ngo barebe ikivamo muri Serena Hotel. Hari n’abarambiwe bataha batabonye umutsinzi. Kwihangana kugeza mu ma saa sita batangiyemo ibihembo rwari urugamba rutsinda intwarane.
Bruce Melody watwayemo ibihembo bitatu, yahamagawe nk’umuhanzi mwiza w’umugabo(Best Male Artist), Umuhanzi mwiza mu njyana ya R&B, yegukana n’irushwana hashingiwe ku kuba ari we wegukanye ibihembo byinshi.
Umuhanzi mwiza ukizamuka ni Yvan Buravan, umwiza mu bagore ni Queen Cha, umwiza mu ndirimbo zo kuramya Imana ni Israël Mbonyi, Umuhanzi mwiza mu njyana ya gakondo ni Mani Martin, Afro Beat ni Uncle Austin, uwa Hip Hop ni Riderman, mu gihe itsinda ryiza ari Active.
Salax Awards 2019, ni irushanwa rihemba umuhanzi witwaye neza mu myaka itatu ishize.
1 Ibitekerezo
iradukunda placide Kuwa 25/10/22
ndakwemera pe
Subiza ⇾Tanga igitekerezo