Mu gihe mu Burundi hakomeje gushakishwa ukuri ku iyicwa rya Merchior Ndadaye, perezida wa mbere watowe mu nzira ya demokarasi mu 1993 akicwa atamaze igihe ku butegetsi, Urukiko rw’Ikirenga rwa Gitega rwumvise abahoze mu gisirikare cy’u Burundi bane barimo batatu bafite ipeti rya colonel n’uwari ufite ipeti rya general major. Abo ni ba Colonels Laurent Niyonkuru, Gabriel Gunungu, Anicet Nahigombeye na Gen Celestin Ndayisaba uzwi ku izina rya Kibadashi.
Aba bakurikiranweho ibyaha birimo kugaba igitero ku mukuru w’igihugu, kugaba igitero ku buyobozi n’ubwicanyi, n’ibindi nk’uko iyi nkuru dukesha SosMedias ikomeza ivuga.
[caption id="attachment_126795" align="alignnone" width="640"] Gen. Major Celestin Ndayisaba, umwe mu bakekwaho uruhare mu rupfu rwa Ndadaye[/caption]
Amakuru aravugwa ko aba bagabo bane bahoze mu gisirikare cy’u Burundi bumviswe bari kumwe n’abunganizi mu mategeko.
Hakaba hari hategerejwe mu masaha 48 icyemezo cyo gukomeza kubakurikirana bafunze cyangwa badafunze. Ni mu gihe bivugwa ko batawe muri yombi mu mpera z’umwaka ushize.
Tanga igitekerezo