Kuri uyu wa gatatu, umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Antony Blinken yagiriye urugendo rw’akazi mu Bushinwa.
Mu rugendo yagiriye muri icyo gihugu Anthony Blinken yaburiye Ubushinwa ko Amerika n’abafatanyabikorwa bayo b’Uburayi batiteguye kwihanganira na rimwe Ubushinwa mu gihe buzakomeza kugurisha ibikoresho bikora intwaro, n’ibicuruzwa mu gihugu cy’Uburusiya , bifasha Vladimir Putin kubaka inganda zikora intwaro,kuvugurura inganda zikora intwaro, no gukora intwaro zijyanye n’igihe, mu gukaza umurego w’igihugu cy’Uburusiya wo kugaba ibitero kuri Ukraine.
Umubano hagati y’Ubushinwa n’Amerika wari umaze kumera neza vuba aha, kuva inama yahuje Xi Jinping na Joe Biden I Woodside, muri Californiya mu 2023. Nyuma y’iyo nama, hari intambwe yatewe ku mibanire y’abantu n’abandi, ingendo zindege hagati ya Beijing na Washington zikubye inshuro zirenga ebyiri, umubare w’indege ziva kandi zijya hagati y’ibihugu byombi uriyongera. Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yagiye mu Bushinwa mu rwego rwo gukemura amakimbirane Biden na Xi bagiranye kuri telephone.
Mu buryo bwa dipolomasi idasanzwe imenyerewe Anthony Blinken azakoresha, azabanza guhagarara mu mugi wa Shangai ukomeye cyane mu by’ubucuruzi mbere yuko agera Beijing abanze avugane n’abanyeshuri ndetse azitabira umukino wa Basketball.
I woodside kandi Xi Jimping yemeye gukumira urujya n’uruza rw’ibikoresho bikoreshwa mugukora fentanyl (ubwoko bw’umuti ukoreshwa nkik’iyobyabwenge),bitewe nuko iyo miti itera imfu nyinshi z’urubyiruo muri Leta y’Amerika y’Amajyepfo,baganiriye kandi ku bihano Amerika ifatira amasosiyeti y’abashinwa .
Biyemeje kandi gufata ingamba zikenewe mu kurengera inyungu z’ibihugu byabo,ndetse nuko ubushinwa butabangamira inyungu n’umutekano bya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Bushinwa , muri Ukraine no mu Burayi . Ikinyamakuru Wall Street Journal cyatangaje ko ubuyobozi bwa Biden nabwo butekereza ku bihano byafatiwe amabanki yo mu Bushinwa, ariko abayobozi b’Amerika bavuga ko nta gahunda yegereje yo gufata ingamba kuri icyo kibazo.
Nkuko ikinyamakuru Beijing youth daily kibitangaza kivugako mbere y’uko Blinken ahagera, umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubushinwa, Wang Wenbin,yongeye gushimangira umwanya Ubushinwa bufite mu ruhando mpuzamahanga agira ati“reka nongere nshimangire ko Ubushinwa bufite uburenganzira bwo guhanahana ubucuruzi n’ubukungu nk’uko bisanzwe n’Uburusiya ndetse n’ibindi bihugu ku isi hashingiwe k’uburinganire n’inyungu zose bitagomba kubangamirwa cyangwa guhungabana. Ubushinwa bufite uburenganzira n’inyungu byemewe n’amategeko kandi ntibigomba guhungabana.”
Ibi bije nyuma yuko Amerika imaze guhangayikishwa nuko bashobora kwisanga igisirikare cy’Uburusiya cyongeye kubakwa, gifite intwaro zigezweho, kandi zikomeye ku rugamba mu maboko y’umuyobozi w’ikirenga w’Ubushinwa ugenda utera ingabo mu bitugu Uburusiya mu ntambara burwanamo n’igihugu cya Ukraine .
Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu bihugu birindwi bikomeye ku isi G7 basohoye itangazo rikomeye mu ntangiriro ziki cyumweru rivuga riti “Ubushinwa bugomba kwemeza ko nkunga bugenera uburusiya ihagarara.”
Abayobozi ba Leta zunze ubumwe za Amerika bemeza ko igitutu nk’iki cyafashije kumvisha Beijing kuva muri gahunda zabo zo kugeza intwaro mu Burusiya mu ntambara irwanamo n’igihugu cya Ukraine. Icyakora, bemeza ko bizagorana kumvisha Xi guhagarika kugurisha ibicuruzwa bibiri bikoreshwa mu nganda ku bushinwa n’umufatanyabikorwa we w’ingenzi w’uburusiya.
Urubuga www. France 24 .com dukesha aya makuru rukomeza ruvuga ko mu gihe abayobozi ba Leta zunze ubumwe z’Amerika biteze ko bimwe mu biganiro bya Blinken na bagenzi babo b’abashinwa bishobora kuba ari uburyarya (scratchy) kubera uburakari bwinshi mu mibanire y’ibyo bihugu , bemeza kandi ko Ubushinwa bwiyemeje kubungabunga umutekano mu myaka iri imbere mu gihe ubuyobozi bwakemura ibibazo by’ubukungu.
Abarebera ibya politiki ku ruhande baravuga ko mu gihe muri Amerika hategurwa amatora, uru ruzinduko rwaba ari ukwigaragaza neza imbere y’abanyamerika, ngo Biden yerekane ko we na Leta ye badakangwa na gato n’Ubushinwa.
Uru rugendo ni urwa kabiri Antony Blinken agiriye mu Bushinwa mu gihe kitageze ku mwaka.
Bwiza.com
Tanga igitekerezo