Umuhanzikazi mu njyana ya ’Pop’ Robyn Rihanna Fenty wamenyekanye nka Rihanna mu myidagaduro y’isi yose, aricuza kuba yaragiye yerekana ubwambure bwe mu myaka yagiye itambuka.
Abakurikiye imyidagaduro yo mu myaka ya 2010 kuzamura bazi ubwambure bwa Rihanna wari icyamamare muri iyo myaka kuko icyo gihe umuziki w’Amerika wari warafashe isi yose.
Nk’umukobwa wari uturutse muri Barbados yakoraga ibishoboka byose kugira ngo izina rye rimwinjirije agatubutse nk’inzozi za buri wese. Aha niho yagiye yinjira mu bikorwa byo kujya na we yerakana bimwe mu bice bye by’ibanga nk’iturufu yo kwigarurira abantu.
Muri icyo gihe na nyuma y’aho, Rihanna yagiye akoreshwa mu bikorwa byo kwamamaza ibicuruzwa runaka aho yakoreshwaga yambaye ubusa, ibintu ari kwicuza ubu yamaze kuba umubyeyi w’abana babiri; RZA Athelston Mayers na Riot Rose Mayers yabyaranye na A$AP Rocky.
Rihanna yerakanaga ubwambure bwe mu rwego rwo gukurura abafana benshi no gushaka igikundiro ndetse no kugira ngo abone abaguzi b’ibicuruzwa yabaga yishyuriwe ngo abyamamaze.
Nyuma yo kwibaruka abana 2, Rihanna yasubije amaso inyuma atangira kwicuza kuba yaragiye yandarika ubwambure bwe ku karubanda.
Mu kiganiro cyihariye Rihanna yagiranye na British Vogue muri Tobacco Dock, yavuze ko yicuza kuba yaragiye yerekana ubwambure bwe mu myaka yatambutse.
Yagize ati: "Bigiye kugaragara nk’uburyarya ariko nakoze ubugoryi bwinshi mu buzima bwanjye, nashyize amabere hanze n’imyenda y’imbere. Ubu nk’umubyeyi ni ibintu numva bigenewe abakobwa bato. Sinzongera kubikora. Mba nibaza niba koko narabikoze."
Akomeza yemeza ko nk’umubyeyi kandi wita ku bato atazongera kurangwa no kwerekana ubwambure bwe nk’uko yagiye abikora mu myaka ye y’ubukumi. -
1 Ibitekerezo
Kuwa 24/04/24
Nubundi umusore umuha avayo cyiriya gihe uwari kubikubwira ngo urebe
Subiza ⇾Tanga igitekerezo