Muri iki cyumweru inkuru yatunguye benshi ndetse inagarukwaho cyane mu bitangazamakuru, ni ukuntu ikipe ya Rayon Sport WFC yahawe igikombe cy’Amahoro yari imaze kwegukana gusa icyatangaje benshi ni uko cyahise gitandukana.
Ubwo Rayon Sports WFC yari imaze gutsinda Indahangarwa WFC ibitego 4-0 ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro wabaye ku wa 30 Mata 2024, ntiyatahanye igikombe kuko cyangiritse ikagisubiza FERWAFA.
Nyuma y’uko ibyo bibayeho, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ’Ferwafa’ ryangaje ko Rayon Sports y’Abagore yamaze gusubizwa iki gikombe yari yegukanye kuko ari iburo rigihuza ryari ryafungutse.
Mu kiganiro cya buri mezi atatu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda rigirana n’abanyamakuru, Munyantwali Alphonse uriyobora yagize ati "Hari iburo ihuza igice cyo hasi n’icyo hejuru, ni yo yafungutse ubwo bagitereraga hejuru. Yarafunzwe, barongera baragisubizwa. Ubutaha tuzajya tureba ko gifunze neza, ariya makosa ntabwo azasubira."
Ku bijyanye no gutanga ibikombe bidasa, Visi Perezida wa Mbere ushinzwe Imari n’Imiyoborere, Habyarimana Marcel, yavuze ko hari isoko batanze ku bakora ibikombe bya FERWAFA ku buryo bazajya bahora batanga ibikoze kimwe.
Tanga igitekerezo