Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ibirego Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziheruka gushyira ku ngabo zarwo zizishinja kurasa mu nkambi y’impunzi ya Mugunga iherereye mu mujyi wa Goma, isaba ko habaho iperereza ryizewe mu rwego rwo kugaragaza ukuri.
Ku wa Gatandatu tariki ya 4 Gicurasi ni bwo Amerika biciye mu muvugizi wa Minisiteri yayo y’Ububanyi n’Amahanga, Matthiew Miller; yashinje igisirikare cy’u Rwanda kuba ari cyo kiri inyuma ya kiriya gitero.
Uyu mu itangazo yasohoye yavuze ko "Leta Zunze Ubumwe [za Amerika] ziramagana zivuye inyuma igitero cyagabwe ku nkambi y’abavuye mu byabo ya Mugunga mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo giturutse mu birindiro by’Ingabo z’u Rwanda na M23".
Kugeza ubu abantu 16 ni bo bimaze kumenyekana ko bamaze guhitanwa n’igisasu cyarashwe muri iyo nkambi, mu gihe abarenga 30 bakomerekejwe na cyo.
Guverinoma y’u Rwanda mu itangazo yasohoye kuri iki cyumweru, yamaganye Amerika ku kuba yarihutiye gushyira kiriya gitero ku Rwanda itanabanje gukora iperereza.
Yagize iti: "Kugerageza kwa Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Leta Zunze ubumwe z’Amerika mu itangazo ryayo ryo ku ya 4 Gicurasi 2024, kwihutira gushinja u Rwanda [kuba inyuma] y’itakara ry’ubuzima ryabereye mu nkambi y’abavuye mu byabo nta n’iperereza, nta shingiro bifite".
Guverinoma yunzemo ko "u Rwanda ntirukwiye kuryozwa inshingano zo kurasa inkambi y’abavuye mu byabo y’i Goma, cyangwa intege nke z’umurekano cyangwa iz’imiyoborere za Guverinoma ya RDC".
U Rwanda rwagaragaje kandi ko mbere y’uko kiriya gitero kiba rwari rwarakunze gutanga imiburo y’uko FARDC imaze igihe yarashinze imbunda ziremereye mu nkambi z’abahunze imirwano, ibyanashimangiwe n’imiryango ikorera i Goma irimo Médecins Sans Frontières.
Gushinga izi mbunda z’imizinga mu nkambi z’impunzi ngo byakurikiwe n’irasa ryahitanye abantu, nk’uko abagizweho ingaruka babihamije. U Rwanda rwagaragaje kandi ko abigaragambije kubera kiriya gitero barashweho n’Ingabo z’u Burundi ziri muri RDC.
Ku bwa Guverinoma y’u Rwanda "iperereza ndetse n’igenzura ryizewe rigomba kurangizwa mbere na mbere, mu rwego rwo kugaragaza mu by’ukuri ibyabaye".
U Rwanda kandi rwavuze ko kuba Amerika ihora irugira urwitwazo rwo kugira uruhare mu bibazo bya Congo bimaze kuba nk’umuco, ruyinenga kuba yarafashe umurongo wo gufata uruhande rwa Guverinoma ya Congo mu bibazo by’umutekano uri mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.
Ruvuga kandi ko "uruhande rwafashwe na Amerika rutuma hibazwa uburyo yakwizerwa nk’umuhuza mu karere, kandi biyigabanyiriza ubushobozi rwo kugira uruhare mu gushaka igisubizo cy’amahoro."
U Rwanda kandi ko rutazahwema gufata ingamba zikomeye zizatuma rurushaho kwirindira umutekano, bijyanye n’uko Perezida Félix Tshisekedi wa RDC yariyemereye ku mugaragaro ko yifuza kuwuhungabanya.
Tanga igitekerezo