Tariki ya 24 Mata 1994 ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi bwarakomeje hirya no hino mu gihugu, hicwa Abatutsi benshi. Abasirikari bagize uruhare rukomeye mu kwihutisha Jenoside mu majyepfo, ku isonga hari abasirikari abarindaga uwahoze ari perezida, Habyarimana Juvenal, bafatanije n’abandi basirikari ndetse n’abajandarume. Iyi nyandiko iragaragaza hamwe mu hantu hiciwe Abatutsi barenza ibihumbi ijana na mirongo itanu umunsi umwe.
1. Abatutsi biciwe i Mayunzwe muri Ruhango
Mayunzwe yari segiteri imwe muri esheshatu zari zigize komine Tambwe, ikaba ariyo yari ituyemo Abatutsi benshi muri iyo komine. Muri 1994, yayoborwaga n’uwari Burigadiye wa Komini witwaMUREKAMBANZE François uri mu buhungiro wanagize uruhare rukomeye mu kwica Abatutsi benshi.Habarurwa abantu basaga 850 biciwe muri iyo segiteri, abenshi biciwe ahitwa kuri Karuvariyo ku italiki ya 24 Mata 1994.
Abatutsi bari bavanywe mu nzu zabo kuva ku wa 21/4/1994 bajyanwa kuri uwo musozi wiswe Karuvariyo. Bicishijwe impiri bitaga nta mpongano y’umwanzi, imihoro n’izindi ntwaro gakondo.
Abagize uruhare rukomeye muri ubwo bwicanyi ni Sebuhuku wari umuyobozi w’ibitero akaba n’umuyoboke wa MDR, Murekambanze Francois, Hitimana Fulgence alias Rubara, Mundanikure Faustin, Sibomana Alphonse, Rwagahungu Pascal alias Gace, Niyonsenga Selemani, Rwasa Cyprien, Nyandwi alias Caporal, Ntwari n’abandi. Hari n’abandi bicanyi bavuye ahandi batari batuye muri Mayunzwe nka Uwayisaba wo mu Bamwara na Gasuguri w’i Rukaza n’abandi.
MUREKAMBANZE François wagize uruhare rukomeye mu kwica Abatutsi benshi, ubu aba mu buhungiro akaba ashakishwa n’ubutabera.
2. Abatutsi biciwe i Kabgayi, Muhanga
Mu iseminari nto ya St Leon, muri Koleje St Joseph, mu Iseminari nkuru Philosophicum ya Kabgayi, mu mazu yahoze ari aya TRAFIPRO ariko haje kwitwa CND mu gihe cya Jenoside, no mu bitaro bya Kabgayi hose hari impunzi z’Abatutsi. Cyakora Cathedrale ya Kabgayi ntawabashije kuyijyamo kuko Musenyeri NSENGIYUMVA Tadeyo umwepiskopi wa Kabgayi yanze ko bayihungiramo ngo batayisenya. Ucyinjira muri Kabgayi wahasangaga bariyeri, ku buryo abatutsi benshi batabashije no kwinjira muri ibyo bigo. Abatutsi batangiye kugera i Kabgayi mu matariki hafi 20 Mata 1994.
Kuva bakihagera, interahamwe zazaga kurobanura Abatutsi bakicirwa mu bigo imbere, hanze yabyo, ndetse no mu ishyamba rya Kabgayi. Kubera ko i Kabgayi habaye nk’ahahungira Abatutsi baturutse mu bice bitandukanye, ibi byatumaga interahamwe ziturutse mu zindi Perefegitura ziza zitwaje urutonde rw’Abatutsi bahungiye i Kabgayi, zikabatwara kubica.
Uretse kwica Abatutsi, hakozwe n’ibikorwa bibi byo gufata abakobwa ku ngufu, hari ubwo babatwaraga bakaza kubagarura cyangwa bakicwa ntibagaruke. Hari ubwo bateraga ibisasu cyane ahitwa muri CND bigahitana abantu. Ikindi kiri mu byishe Abatutsi b’i Kabgayi ni inzara n’indwara yaterwaga n’umwanda kuko nta mazi bagiraga. Nyuma imirambo yaje kuba myinshi i Kabgayi ku buryo umwuka mubi niwo warangaga Kabgayi. Hanyuma bafata icyemezo cy’uko batazongera kwicira abantu aho ngaho, nibwo bazanye imodoka ipakira Abatutsi bahereye ku Batutsi bize cyangwa bifashije ndetse n’abasore n’abagabo, bakajya kubicira ahandi. Ahamenyekanye cyane ni abajyanywe kwicirwa mu Ngororero, kuri Nyabarongo ndetse n’abihaye Imana bajyanywe kwicirwa i Bukomero n’ahandi hatamenyekanye.
Hari amatariki abantu biciweho ari benshi azwi nk’itariki ya 05 Gicurasi 1994, tariki 24 Gicurasi 1994 kugera tariki ya 01 Kamena 1994.
Tariki ya 02 Kamena 1994 impunzi z’abahutu zazindutse zigenda, zimenye ko Inkotanyi ziri hafi gufata Kabgayi, hasigara Abatutsi muri rusange, hari hateguwe kurimbura Abatutsi bose, ndetse nabo biteguye gupfa kuko bari bamaze kugotwa n’abicanyi. Mu gihe rero amasasu atangiye kuvuga abantu batekereje ko batangiye kubarasaho, ariko babona Inkotanyi zitungukiye kuri CND ziturutse ahitwa ku Kamazuru. Abicanyi barirutse batageze ku mugambi mubisha wo kurimbura Abatutsi. Urwibutso rwa Kabgayi rushyinguyemo abarenga ibihumbi 10.
Abihaye Imana bishwe bakuwe muri seminari nkuru, muri St Joseph no mu yandi mazu ya Kabgayi, batereranwe na bagenzi babo ndetse baragambanirwa. Twavuga nka padiri Emmanuel Rukundo wakoze ibikorwa by’ubwicanyi i Kabgayi, agasambanya ku ngufu abagore b’Abatutsikazi mbere yo kubatanga ngo babice.
Rukundo yahamijwe icyaha cya Jenoside n’Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho Urwanda ahanishwa igifungo cy’imyaka 23 tariki ya 2/10/2010.
3. Abatutsi biciwe mu Bibungo bya Mukinga, Kamonyi
Ku itariki ya 24 mata 1994, ubwo ku Mugina hazaga igitero gikomeye kije kwica abatutsi bari bahungiye ku Mugina, hari abari bageze mu kiriziya imbere bari babashije kurokoka. Abicanyi babategetse gusohokamo, barasohoka, bageze hanze, abagabo bahita babicira aho mu kibuga. Baje kuvuga ko batari bwice abagore n’abana, bafata icyemezo cyo kubashorera ngo babajyane I Kabgayi. Bari abagore, abakobwa n’abana, abenshi muri bo bari inkomere, barabashoreye ari igihiriri.
Bageze ahitwa mu Bibungo, bahura na Major KARANGWA Pierre Claver wari umukuru wa serivisi y’iperereza muri jandarumori y’igihugu, ababaza aho bajyana abo bantu, bamusubiza ko, bababwiye ko batica abagore n’abana none bakaba babajyanye I Kabgayi. Major Karangwa yarababujije, ategeka ko babicira aho bafata ba bantu babinjiza mu nzu y’umututsi witwaga MOKO, abandi babashyira mu mwobo wa toilette ari bazima. Karangwa yabahaye essence babatwikira muri ya nzu, bazana ibishangara bashyira muri wa mwobo babatwika ari bazima.
Major Pierre Claver Karangwa yatorokeye mu Buholandi niho aba ubu ngubu. Kugeza uyu munsi ntarafatwa ngo agezwe imbere y’ubutabera.
4. Abatutsi biciwe i Nyakarekare, Ruhango
Muri Jenoside hari abatutsi barenga 30 bahungiye ku rusengero rwa ADEPR Mbuye ariko bose baje kuhicirwa. Ubwo bwicanyi bwateguwe na MAFUREBO Daniel wahoze ari Conseiller wa Segiteri ya Mbuye afatanyije na responsable wa selire Nyakarekare witwaga MISAGO Emmauel alias RUSUMO. Bishwe n’abaturage, hanyuma bajugunywa mu cyobo bamenagamo amayezi y’inka hafi y’ibagiro.
MINUBUMWE
Tanga igitekerezo