Abagizi ba nabi bataramenyekana bateye urugo rwa Habumugisha Felecien, ucuruza amatungo magufi baramutemagura bamugira intere ndetse bamwambura Miliyoni 2 Frw.
Ibi byabereye mu murenge wa Nyabirasi, akagari ka Busuku ho mu mugududu wa Torwe, mu ijoro ryo kuri uyu wa 24 Mata 2024, mu masaha ashyira saa sita n’igice z’ijoro.
Amakuru agera kuri Bwiza avuga ko Habumugisha yari yiriwe acuruza amatungo mu isoko rya Mahoko, aba bagizi ba nabi bari hagati ya bane na batandatu bakamutera iwe munzu baciye urugi, bakamutema bakamukomeretsa.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyabirasi, Mpirwa Migabo yahamirije Bwiza.com aya makuru.
Ati “Nibyo koko Habumugisha mu ijoro ryakeye yatewe n’abagizi ba nabi baciye urugi baramukomeretsa, ndetse yatubwiye ko bamwambuye amafaranga miliyoni 2 Frw, nyuma yo kumenya aya makuru twakurikiranye tubasha gufata umwe mu bakekwa, turakomeje gushakisha uwaba yabigizemo uruhare wese.”
Mpirwa yakomeje yibutsa abaturage ko badakwiriye kurarana amafaranga kandi baregerejwe za Sacco cyangwa ahandi hose bayabika ariko umutekano wayo wizewe nko kuri terefone, kuko aribyo byabarinda abajura nk’aba. Ndetse yaboneyeho gusaba abaturage gutungwa n’ibyo bavunikiye, kuko batazigera barebera uwariwe wese ushaka gutungwa n’ubujura.
Habumugisha utari wakomeretse bikabije yivuje ku ivuriro rito rya Bwiza, kuko yari yakomerekejwe ku kaguru, ku kaboko no ku gahanga.
Ubwo twakoraga iyi nkuru umwe mubo Habumugisha yavugaga ko yabashije kumenya wari mu bamuteye, yari amaze gufatwa n’inzego zishinzwe umutekano agiye gushyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB Sitasiyo Kivumu.
Tanga igitekerezo