Kuri uyu wa Kabiri, itariki 23 Mata, urubanza rwa Micomyiza Jean Paul ukurikiranyweho ibyaha bya jenoside rwakomeje mu rugereko rwihariye rukurikirana ibyaha byambukiranya imbibi i Nyanza, ahumviswe abatangabuhamya 2 bamushinja.
Umwe mu batangabuhamya yabwiye urukiko ko yabonye Micomyiza mu gitero cyishe abatutsi mu mujyi wa Butare, ubu ni umujyi wa Huye.
Uwa mbere yatanze ubuhamya bwe atagaragara mu cyumba cy’urukiko kandi yahinduriwe ijwi, yemeza ko azi Micomyiza haba mbere ya jenoside ndetse no mu gihe cya jenoside.
Ku mpamvu yo gutanga ubuhamya atagaragara kandi ijwi rye ryahinduwe, yavuze ko ari ku mpamvu z’umutekano we, kandi ko yanga ko yazagirirwa nabi nabo mu ruhande rw’uregwa.
Yabwiye urukiko ko yabonye Micomyiza mu gihe cya jenoside kuri bariyeri yo kwa se Ngoga, yongera kumubona ari mu gitero bagiye kwica abatutsi ahitwa mu I Rango mu mujyi wa Butare ubu wahindutse Huye .
Icyo gihe Micomyiza ngo yari afite umuhoro ngo yashatse no kumutema nk’uko tubikesha BBC Gahuza.
Ubwo buhamya ntibwakomeje kumvikana kuko ibyuma bisohora amajwi byapfuye biba ngombwa ko urukiko rusaba abakurikiranaga iburanisha gusohoka kugira ngo ubuhamya bukomereze mu muhezo kuko abatangabuhamya bari basabye kutagaragara no kutumvikana mu ruhame rw’urukiko.
Micomyiza w’imyaka 53 aregwa ibyaha bya jenoside, ubufatanyacyaha muri jenoside no gusambanya abagore nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu. Ibyaha we aburana ahakana.
Bumwe mu buhamya buvuga ko kuri bariyeri Micomyiza yari afite imbunda kandi ko ari we watangaga amabwiriza ku bicanyi barimo interahamwe.
Bamwe mu batangabuhamya bavuga ko bamuzi yiga muri kaminuza y’u Rwanda muri uwo mujyi wa Butare kandi ko yari mu kitwaga ’Comite de crise’ mu gihe cya jenoside – ngo yari ishinzwe kujonjora abo mu bwoko bw’abatutsi bakicwa.
Mu 2022 nibwo Micomyiza yoherejwe mu Rwanda n’igihugu cya Suède (Sweden) ngo akurikiranwe ku byaha bya jenoside ashinjwa ariko we arabihakana.
Tanga igitekerezo