Mu Ntara y’Uburengerazuba mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Buvugira ,Umudugudu wa Bujagiro, Igice cy’Umuhanda cyangijwe n’imvura yaguye maze kirakushumuka.
Iyi mvura yaguye tariki 24 Mata 2024, yangije igice cy’Umuhanda Nyamagabe-Rusizi ikaba yanangije ipoto y’amashanyarazi y’ahitwa Kamiranzovu mu ishyamba rya Nyungwe.
Umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yemeje aya makuru avuga ko iyangirika ry’uwo muhanda ryaturutse ku mvura yaguye.
SP Kayigi , avuga ko harimo kureberwa hamwe icyakorwa kugirango umuhanda wongere ube nyabagendwa.
Imvura igwa muri iyi minsi, Meteo- Rwanda yari yayitangaje, ivuga ko mu gice cya Gatatu cya Mata 2024, ni ukuvuga kuva taliki ya 21 kugeza 30 hazagwa imvura iruta iyari isanzwe igwa.
Tanga igitekerezo