Inteko ishinga amategeko y’u Bwongereza yemeje iri tegeko, mu ijoro ryo ku wa Mbere rishyira kuri wa Kabiri, umushinga w’itegeko wateje impaka werekeye kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro binjiye mu Bwongereza mu buryo butemewe n’amategeko. Ni intsinzi ikomeye kuri Minisitiri w’intebe, Rishi Sunak, mu gihe mu Bwongereza berekeza mu matora y’umuyobozi w’ishyaka ry’Aba-conservateurs riri ku butegetsi.
Iyemezwa ry’uyu mushinga w’itegeko rigamije kohereza abasaba ubuhungiro binjiye mu Bwongereza mu buryo butemewe n’amategeko mu Rwanda, risoje intambara yari imaze iminsi hagati y’imitwe yombi y’inteko ishinga amategeko nk’uko iyi nkuru dukesha AFP ivuga.
Uyu mushinga watangajwe mu myaka ibiri ishize na guverinoma ya Rishi Sunak kandi agaragaza ko ari ingamba z’ibanze za politiki zo kurwanya abimukira binjira mu Bwongereza mu buryo butemewe, uyu mushinga ugamije kohereza abasaba ubuhungiro mu Rwanda, aho baturutse hose, binjiye mu Bwongereza mu buryo butemewe, bambutse Umuyoboro w’u Bwongereza mu twato duto.
Amasezerano mashya hagati ya Londres na Kigali ateganya kwishyura u Rwanda amafaranga menshi mu azafasha mu kwakira no kwita ku bimukira bazazanwa,aho inyandiko yagiweho impaka kuri uyu wa Mbere ushize mu Nteko ishinga amategeko yari igamije gusubiza imyanzuro y’Urukiko rw’ikirenga, yari yasanze umushinga wa mbere utemewe n’amategeko mu Gushyingo gushize. By’umwihariko, isobanura u Rwanda nk’igihugu gifite umutekano abimukira batahuriramo n’ibibazo bagiye bava iwabo bahunga.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, itariki 22 Mata 2024, Minisitiri w’Intebe, Rishi Sunak mu kiganiro n’abanyamakuru kuri Downing Street, yari yasabye abagize Inteko ishinga amategeko guhagarika kwitambika umushinga w’itegeko mbere y’amatora yari ateganijwe ku gicamunsi.
Start the flights.
Stop the boats.
That's what this bill delivers. pic.twitter.com/y93Ti3qe2k
— Rishi Sunak (@RishiSunak) April 23, 2024
Tanga igitekerezo