Bwiza

Zimbabwe: Umuvugabutumwa w’icyamamare, Uebert Angel, yatawe muri yombi na polisi

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Kuwa Kabiri, 24 Ugushyingo 2026 saa 07:45
Zimbabwe: Umuvugabutumwa w’icyamamare, Uebert Angel, yatawe muri yombi na polisi

Uebert Angel

Umuvugabutumwa uzwi cyane wo muri Zimbabwe, Uebert Angel, yatawe muri yombi azira guhohotera no gusambanya abantu ku gahato nk’uko igipolisi cyo muri iki gihugu cyabitangaje.

Uebert Angel, uyobora itorero mpuzamahanga rifite amashami hirya no hino ku Isi, yatawe muri yombi asanzwe mu rusengero i Harare ku Cyumweru. Amashusho n'amafoto y'itabwa muri yombi rye yakwirakwijwe kuri interineti.

Muri videwo imwe, hagaragara imodoka nyinshi ziherekeza uyu wiyita umuhanuzi yicaye inyuma mu modoka ya polisi ikikijwe n'abapolisi bitwaje intwaro.

Uyu mugabo washinze Spirit Embassy, yanagizwe intumwa yihariye ya Perezida wa Zimbabwe na Ambasaderi udasanzwe mu Burayi no muri Amerika mu 2021 na Perezida Emmerson Mnangagwa.

Mu 2023, yagarutsweho cyane mu itangazamakuru ubwo raporo y’ibanga ya Al Jazeera yavugaga ko yahawe uburenganzira bwo gukoresha uburenganzira bwe bw’umudipolomate mu bikorwa by’iyezandonke (cyangwa guhisha inkomoko y’amafaranga) binyuze mu mugambi wo gucuruza zahabu mu buryo bwa magendu muri icyo gihugu.

Nk'uko byatangajwe n’iki kinyamakuru, Angel w'imyaka 48, yabwiye abanyamakuru bakoraga mu ibanga ko uyu mugambi wemejwe na Perezida Emmerson Mnangagwa.

Polisi ya Zimbabwe yasohoye itangazo rigufi ryemeza ko yatawe muri yombi ariko umwe mu bagize itsinda rye yabwiye abanyamakuru ko uyu muturage wa Zimbabwe ufite n’ubwenegihugu bw’u Bwongereza, akiri mu maboko ya polisi kandi ko igihe azitabira urukiko kitaramenyekana neza.

Ntabwo ari inshuro ya mbere uyu muvugabutumwa w’icyamamare ashinjwa ibikorwa by’ubushurashuzi. Mu 2021, urubuga ZimLIVE rwatangaje ko Angel na mbere yigeze gushinjwa ubushurashuzi n’abagore benshi, byibuze batanu muri bo bakaba bari mu Bwongereza. Uyu muvugabutumwa uzi kureshya abantu cyane ariko yahakanye ibirego.

Itorero rye rifite amashami muri Zimbabwe, Afurika y’Epfo no mu Bwongereza, kandi azwiho kugirana umubano w’akadasohoka n’abavugabutumwa bagenzi be bo muri Afurika bazwi nka Stephen Bushiri wo muri Malawi.

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.