Bwiza

U Rwanda rwabaye urwa 5 ku Isi mu hantu heza ho gusura inyamanswa z'agasozi

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Kuwa Kabiri, 24 Ugushyingo 2026 saa 09:49
U Rwanda rwabaye urwa 5 ku Isi mu hantu heza ho gusura inyamanswa z'agasozi

Rwanda rwaje ku mwanya wa gatanu ku Isi nk’ahantu heza kurusha ahandi ho gusura hagamijwe kureba ibidukikije n’inyamaswa zo mu gasozi, mu gihe Kenya yarubanjirije ku mwanya wa kane.
‎
‎Ibi byavuye mu matora yakozwe ku rwego rw’Isi, aho u Rwanda rwaje imbere y’ibihugu bikomeye cyane mu by’ubukerarugendo nka Canada, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, n’u Bushinwa.
‎
‎Byemerejwe mu birori byabaye ku nshuro ya 25 by’ibihembo bya ‘Wanderlust Travel Awards’, aho abasomyi barenga 250,000 batanze amajwi agera kuri miliyoni 8.2, ibintu bigaragaza inyota Isi ifite yo gusura ahantu ha mbere habereye ubukerarugendo.
‎
‎Afurika y'Epfo yegukanye umwanya wa mbere mu cyiciro cy'ahantu nyaburanga hagenewe ibidukikije n'inyamaswa, naho Brasil na Autrichia biza ku mwanya wa gatatu. Kenya yaje ku mwanya wa kane, ikurikirwa n'u Rwanda, Colombia, Costa Rica, Tanzania, Canada na Indonesia.
‎

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.