Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 26 Ukwakira, ahitwa Katobo, mu gace ka Banamulindwa (Gurupoma ya Kisimba), Teritwari ya Walikale, muri Kivu y’Amajyaruguru, haravugwa ituze nyuma y'imirwano yabaye hagati y'abarwanyi ba FRN n’Ingabo za FARDC zifatanyije n’inyeshyamba za Wazalendo ku gasozi k’ingenzi ka Rushihe, kitegeye umudugudu wa Katobo.
Amakuru aturuka muri ako gace agera kuri ACTUALITE.CD, avuga ko imirwano yatangiye ku wa Gatandatu, itariki ya 24 Ukwakira, ubwo inyeshyamba za Wazalendo zagaba igitero ku birindiro bya FRN byashinzwe kuri ako gasozi. Nyuma y'imirwano, bivugwa ko ihuriro ry’ingabo zirwanira guverinoma zashoboye kwirukana abarwanyi ba FRN no kwigarurira ako gasozi.
Bivugwa kandi ko urusaku rw’intwaro ziremereye n’izoroheje rwatumye abaturage benshi bahunga. Benshi mu baturage ba Katobo bahunze berekeza ahitwa Ihula, abandi bahungira mu ishyamba.
Nk’uko ayo makuru akomeza abivuga, abarwanyi ba FRN na bon go basubiye inyuma berekeza Ihula nyuma yo gutakaza ibirindiro byo ku gasozi ka Rushihe. Ni amakuru uruhande rwa FRN rutaragira icyo ruvugaho.
N'ubwo hagaragara ituze kuri uyu wa Mbere muri Katobo, icyoba kiracyari cyose, mu gihe abaturage bahunze ingo zabo bakomeje gushidikanya ku bijyanye no gusubira mu ngo zabo. Agasozi ka Rushihe bivugwa ko ari ingenzi cyane mu bijyanye n’igisirikare kubera aho gaherereye hejuru y’Umudugudu wa Katobo.
Kugenzura ako gasozi ngo ni ingenzi cyane ku ngabo ziri muri kariya gace ka Walikale, aho imirwano ikomeje guhungabanya umutekano w’abasivili.


