Bwiza

Vital Kamerhe yasabye Tshisekedi kuva mu ntambara arwanamo na FRN

Amakuru•
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
•Kuwa Gatandatu, 21 Ugushyingo 2026 saa 07:12
Vital Kamerhe yasabye Tshisekedi kuva mu ntambara arwanamo na FRN

220923

Umunyapolitiki Vital Kamerhe uyobora ishyaka Union pour la Nation Congolaise (UNC), yasabye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, kongera gusuzuma uburyo Leta ikomeje kurwanamo n’ingabo za FRN ya Joseph Kabila, avuga ko bidakwiye gukomeza gukoresha ingamba imwe mu ntambara imaze igihe.

Yabivuze ku wa Gatanu tariki ya 20 Ugushyingo 2026, mu nama y’ishyaka rye UNC yabereye i Kinshasa, aho yagarutse ku kibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC ndetse n’ingamba Leta ikomeje gukoresha mu guhangana n’intambara.

Yavuze ko Tshisekedi akwiye guhagarara akareba umusaruro w’ingamba zashyizwe mu bikorwa, ndetse hakageragezwa izindi nzira igihe izisanzwe zitatanze umusaruro wari utegerejwe.

Ati: “Ntibishoboka kugira ingamba imwe kuva intambara itangiye kugeza irangiye. Hari igihe ugomba kugerageza izindi. Hari igihe uhagarara, ugakora isuzuma.”

Kamerhe kandi yasabye ko Perezida Tshisekedi abaza abayobozi bagiye bashingwa kuyobora ibikorwa bya gisirikare icyo amafaranga menshi Leta yashoye mu ntambara amaze kugeraho.

Ati: “Miliyari zose zakoreshejwe zamaze iki? Nimumbwire umujyi n’umwe twongeye kwigarurira.”

Kamerhe yavuze ko hakwiye no kubazwa inshingano abagaragayeho amakosa nyuma y’isuzuma ry’imikorere y’ingamba za gisirikare.

Yagaragaje ko atemera imvugo y’abasaba ko intambara iri mu burasirazuba bwa RDC ikomeza, avuga ko abantu bari i Kinshasa batigeze babaho mu ntambara ari bo bashishikariza leta gukomeza kurwana, mu gihe abari mu bice byazahajwe n’intambara bo bazi ingaruka zayo.

Ati: “Twebwe turi i Kinshasa, ku bantu batigeze babaho mu ntambara, biroroshye kuvuga ngo ‘tobunda kaka’ (dukomeze kurwana). Ariko abantu bari mu duce twigaruriwe kandi twashegeshwe n’intambara, bo bazakubwira ko intambara atari nziza.”

Kamerhe yongeye kwibaza niba gutsinda intambara mu buryo bwa gisirikare nyuma y’imyaka ibiri cyangwa itatu byakwitwa intsinzi, mu gihe haba harapfuye abantu benshi.

Ati: “Dufate ko twatsinda iyi ntambara nyuma y’imyaka ibiri cyangwa itatu. Umubare w’abantu bazaba barapfuye tuzawureba, maze tubyite intsinzi? Sinzi.”

Kamerhe yasabye ko Leta ireba n’izindi nzira zo gukemura ikibazo, zirimo ibiganiro, aho gukomeza kwishingikiriza ku gisirikare gusa.

Yavuze ko igihe kigeze ngo Abanye-Congo bagire ubutwari bwa politiki bwo gutekereza ku buryo intambara yarangira.

Nubwo yanenze imikorere y’intambara, Kamerhe yongeye kugaragaza ko agishyigikiye Tshisekedi, avuga ko ubudahemuka bwe kuri Perezida butarangiye, ariko ko hari igihe inzira zabo zishobora gutandukana.

Ku kibazo cy’amahoro mu Burasirazuba bwa RDC, Kamerhe yavuze ko agifite icyizere ko umunsi umwe amahoro azasubira muri ako gace.

Uyu munyapolitiki yavuze ibi mu gihe intambara ikomeje guca ibintu mu burasirazuba bwa RDC, aho ingabo z'iki gihugu zifatanyije n'abarimo ingabo z'u Burundi, FDLR, Wazalendo n'abacanshuro bakomeje kurwana na FRN.

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.