Abanyapolitiki batatu bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bagaragaje impungenge ku mugambi ushobora gutuma Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, ashaka manda ya gatatu, baburira ko bishobora kugira ingaruka ku mubano w'ibihugu byombi no ku bufatanye bwabyo mu bukungu.
Aba banyapolitiki barimo Senateri Jim Risch, Umudepite Gregory Meeks na Johnny Olszewski, bagaragaje ko gukuraho manda ntarengwa za Perezida bishobora gukomeza gukurura ibibazo bya politiki n'umutekano muri RDC, ndetse bikabangamira amahirwe y'ubufatanye na Amerika.
Mu nkuru Semafor yasohoye ku wa 20 Ugushyingo 2026, Jim Risch, Umurepubulikani uri kurangiza kuyobora Komisiyo ya Sena ishinzwe Ububanyi n'Amahanga, yavuze ko bitaba ari byiza Tshisekedi afashe ibyemezo byarushaho gukaza ibibazo bya politiki n'umutekano mu gihugu cye, agamije gushaka manda ya gatatu.
Ati: “Ntibyaba ari byiza ko Perezida Tshisekedi afata ingamba zishobora kurushaho gukaza ikibazo cya politiki n'umutekano mu gihugu cye.”
Gregory Meeks, Umudemokarate uhagarariye ishyaka rye muri Komisiyo y'Ububanyi n'Amahanga mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika, na we yagaragaje ko gukuraho imbibi za manda za Perezida byagira ingaruka ku cyizere abaturage bafitiye ubutegetsi, bikarushaho gukaza intambara iri mu burasirazuba bwa RDC.
Yavuze ko ibyo bishobora no “gushyira mu kaga amahirwe y'ubufatanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”
Meeks yagaragaje izi mpungenge mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, we n'itsinda ry'Abademokarate bo muri Komisiyo y'Ububanyi n'Amahanga mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika.
Yavuze ko impinduka mu Itegeko Nshinga zishobora kugabanya uburenganzira bw'abaturage kandi ntizishyigikirwe n'Abanye-Congo.
Undi waburiye Tshisekedi ni Johnny Olszewski, Umudepite w'Umudemokarate, wavuze ko ubutegetsi bwa Donald Trump bukwiye kurushaho kugaragariza Perezida wa RDC ko ibyo akora bitemewe kandi ko bizagira ingaruka.
Ati: “Ubuyobozi bwa Trump bugomba gukora ibirenzeho kugira ngo busobanurire Perezida Tshisekedi ko ibikorwa bye bitemewe kandi ko bizagira ingaruka.”
Izi mpungenge z'abanyapolitiki b'Abanyamerika zigaragaye nyuma y'uko Tshisekedi ashyize umukono ku itegeko rigena uko referendumu zitegurwa muri RDC, ryasohotse ku wa 9 Ugushyingo 2026.
Iryo tegeko ryatumye impaka ku mpinduka zishobora gukorwa mu Itegeko Nshinga zongera gufata indi ntera, cyane ko abatavuga rumwe n'ubutegetsi batinya ko rishobora gukoreshwa mu gukuraho imipaka ya manda za Perezida.
Itegeko Nshinga rya RDC rigena ko Perezida atarenza manda ebyiri z'imyaka itanu, kandi ingingo ya 220 irinda ko umubare n'igihe cya manda za Perezida bihindurwa.
Tshisekedi yatowe bwa mbere mu 2018, yongera gutorwa mu 2023, bivuze ko manda ye ya kabiri izarangira mu 2028.


