Umuturage witwa Mpilo Moyo uvuga ko akomoka muri Zimbabwe, avuga ko agira isoni iyo arebye aho u Rwanda rugeze mu iterambere, agereranyije na Zimbabwe ifite buri kimwe ariko buri kimwe kikaba kigenda biguru ntege, ahita afatwa n'isoni.
Uyu muturage mu butumwa burebure yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yavuze ko u Rwanda rwabaye bandebereho kuri Zimbabwe mu gihe igihugu cye gifite buri kimwe kuko ibyatuma kibigeraho bihari ariko bikaba bikoreshwa nabi.
Yagize ati " Nkomoka muri Zimbabwe. Kandi u Rwanda rutuma nongera kwibaza kuri byose. Reka nongere mbivuge, nzirikana uburemere bw'aya magambo. Igihugu cyahawe imigisha irenze uko umuntu yabitekereza. Dufite zahabu munsi y'ubutaka bwacu, pulatini mu misozi yacu, diyama mu nzuzi zacu, ubutaka burumbuka cyane n'abaturage bize cyane. Imana yaduhaye byose.Nyamara, iyo ndebye u Rwanda, numva mfite isoni."
Yakomeje ati " Si uko u Rwanda rufite byinshi kuturusha. Ahubwo, u Rwanda rufite bike cyane ugereranyije natwe. Numva mfite isoni kuko u Rwanda rwageze kuri byinshi rufite bike, mu gihe twe tutageze kuri byinshi kandi dufite byose. Mu gihugu cyanjye, Zimbabwe, kunyereza umutungo byahindutse ikimenyetso cy'icyubahiro."
Moyo avuga ko hari imigirire yazahaje Zimbabwe, u Rwanda rwarwanyije bigatuma hari intambwe rwateye.
Ati "Ntitukigira ibanga ubujura. Ahubwo, turaburata. Ruswa ntikivugirwa mu bwihisho mu nzira zinyuranye zo mu biro, irerekanwa kuri Instagram, ikagaragarira mu modoka zihenze zigenda mu mihanda yacu zikurikiranye, ndetse no mu mazu y'akataraboneka yubatswe ku butaka bwanyazwe abandi. Unyereza umutungo yahindutse intwari. Umujura yahindutse icyitegererezo abandi bigiraho. Mu gihugu cyanjye, kuba hafi y'abafite ubutegetsi byahindutse uruhushya rwo kwigwizaho imitungo."
Uyu muturage avuga ko iwabo "Nta mpamvu yo guhanga udushya. Nta mpamvu yo gukora. Nta mpamvu yo kubaka. Icyo ukeneye ni ukuba hafi y'abafite ububasha. Kuba hafi y'ubutegetsi, hafi y'ishyaka, hafi y'umuryango ufite ijambo. Iyo uri hafi yabo, amasoko ya Leta aba ayawe. Mine ziba izawe. Ubutaka bukaba ubwawe. Amadolari ya Amerika akaba ayawe. Naho iyo utari muri abo, urebera igihugu cyawe kirushaho gusenyuka, wowe ugatonda umurongo kugira ngo ubone buri kintu haba: lisansi, amafaranga, ndetse n'icyizere cy'ejo hazaza.Uku ni ko kuri kubabaje kw'igihugu cyanjye nkunda, Zimbabwe."
Iyo yitegereje ibibera ku mugabane wa Afurika, amaso ye agana ku Rwanda
Yakomeje ati " Igihugu gito. Kitagira inkombe z'inyanja. Kidafite umutungo kamere w'amabuye y'agaciro mwinshi cyane. Igihugu cyatakaje byose mu 1994, ubwo habaga Jenoside yakorewe Abatutsi. Isi yaricecekeye. Isi yatereranye Abatutsi, ibareka bicwa.U Rwanda rwari rufite impamvu zose zo kunanirwa. Rwari rufite impamvu zose zo kunyereza umutungo. Rwari rufite impamvu zose zo kuvuga ruti: “Twahungabanyijwe n'amateka, ntidushobora kubaka igihugu. Ariko rwakoze ibinyuranye n'ibyo."
Avuga ko amahitamo ya politiki nziza u Rwanda rwahisemo ariyo yatumye rugera kuri byinshi. Ati "
Rwahagaritse Jenoside. Ruhitamo ubumwe aho guhitamo kwihorera. Mwubatse Kigali itekanye, isukuye kandi nziza, atari ukubera ko mukize, ahubwo kubera ko mugira ikinyabupfura n'ubwitange.Mwubatse Kigali Convention Centre. Abantu baravuga bati: “Aho ni ho ubushobozi bwanyu bugarukira. Mwubatse Kigali Arena. Baravuga bati: “Aho ni ho mushobora kugera. Mwavuguruye Stade Amahoro. Baravuga bati: “Ibindi bihugu bifite sitade nini kurushaho.”
Yongeyeho ngo " Mwazanye mu Afurika Shampiyona y'Isi yo gusiganwa ku magare ya UCI ku nshuro ya mbere mu mateka. Baravuga bati: “Ni ugusiganwa ku magare gusa.Noneho, muzanze n'amarushanwa ya Formula 1 mu Rwanda. Mu kanya gato, Isi yose yigeze kubirengagiza yatangiye kubitaho. Isi yose irashaka kuza i Kigali."
Mu butumwa bwe, Moyo yabajije abandi baturage ba Zimbabwe niba babya bitegereza uko u Rwanda rubigenza. Ati " Banyafurika bagenzi banjye bo muri Zimbabwe, murabona uko ibintu bigenda? U Rwanda rwakomeje gutera imbere mu gihe isi yakomezaga kurushidikanyaho. Twe dukomeza kurushaho gusubira inyuma mu gihe isi ikomeza kutugirira impuhwe.U Rwanda rwigisha isomo rikomeye."
Uyu mugabo yatunze agatoki ibyo kunyereza umutungo kamere wa Zimbabwe, ati " Igihugu nticyubakwa n'ibiri mu butaka bwacyo. Ahubwo, cyubakwa n'ibiri mu mitima y'abaturage bacyo n'abayobozi bacyo. U Rwanda ntirufite diyama nyinshi zo kunyereza, bityo rwiga kubaka. Twe dufite diyama zo kunyereza, bituma tutigera twiga kubaka. U Rwanda rufite abayobozi babona ubutegetsi nk'inshingano yo kwikorera umutwaro wo guteza imbere igihugu. Twe dufite abantu bari ku butegetsi babubona nk'uruhushya rwo kunyaga igihugu.
Uyu muturage yanashimiye Perezida wa Repubulika y' u Rwanda, Paul Kagame, ati "Murakoze, Perezida Paul Kagame, kutwibutsa ko Afurika ishoboye kugera ku byo yiyemeje. Murakoze, baturage b'u Rwanda, ku bw'ikinyabupfura cyanyu, isuku yanyu n'icyerekezo mufite. Mwahinduye igihugu cyabayemo Jenoside, kiba igihugu cy'ubukire n'iterambere.Ibi ndabyandika ndi Umunya-Zimbabwe wirata igihugu cye kandi ugikunda byimazeyo kandi ni yo mpamvu bibabaza cyane.
Nifuzaga n'umutima wanjye wose ko igihugu cyanjye, Zimbabwe, n'ubwo gifite umutungo mwinshi, cyagira nibura isomo rimwe gikura ku Rwanda. Ko ubuyobozi budapimirwa ku bwinshi bw'ibyo umuntu yihunikira, ahubwo bupimirwa ku byo yubakira abandi."
Moyo yavuze ko atagirira ishyari u Rwanda ahubwo ko arwifuza bityo akazakomeza kurugira icyitegererezo. Ati "Nifuza kubona Harare ihinduka umujyi umeze nk'uko Kigali imeze, iyo gusa twahitamo kuyigana."
Moyo yashimiye Abanyarwanda avuga ko abubaha kandi abifuriza ibyiza bivuye muri Zimbabwe.
Ubutumwa bwe bwakiriwe neza n'abakoresha imbuga nkoranyamnbaga bavuga ko ibyo yavuze ari ibyo buri wese azi, yabonesha amaso. Hari n'abavuze ko yasingije u Rwanda agakabya, akanatanaga amakuru atariyo cyane ku bijyanye n'amabuye y'agaciro.


