Bwiza
ads

U Bubiligi bwaburiye Kabila na FRN

Amakuru•
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
•Kuwa Gatatu, 21 Ukwakira 2026 saa 16:03
Iminota 2 yo gusoma
U Bubiligi bwaburiye Kabila na FRN

186033

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prévot, yamaganye byimazeyo icyemezo cy’uwahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila, cyo kuyobora ihuriro rya politiki n’igisirikare rya Front pour la Refondation de la Nation (FRN), rigamije guhirika ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi hakoreshejwe intwaro.

Mu butumwa bwe, Prévot yavuze ko "bibabaje, bitumvikana kandi bitemewe na gato" kuba uwahoze ayobora igihugu, na we ubwe wiboneye ingaruka mbi z’imyivumbagatanyo yitwaje intwaro, ahitamo kuyobora umutwe wa politiki n’igisirikare ugamije kugera ku butegetsi ukoresheje imbaraga za gisirikare.

Yagize ati iyi nzira “ntemewe na gato”, anaburira abayihisemo ko bagomba kuzaryozwa byuzuye ingaruka z’ibikorwa byabo.

Ibi bije nyuma y’ishingwa rya FRN, ihuriro riyobowe na Joseph Kabila, rikaba ryaratangaje ko risimbuye AFC mu nshingano n’amasezerano bijyanye n’ibiganiro by’amahoro bya Doha.

Iri huriro rihuza ibikorwa bya politiki n’ibya gisirikare mu gihe amakimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC akomeje.

Minisitiri Prévot yongeye gushimangira ko nta gisubizo cya gisirikare gishobora gukemura amakimbirane yo muri RDC, asaba impande zose gukomeza inzira y’ibiganiro aho kwitabaza intambara.

Nubwo yemeye ko ibiganiro bya Doha na Washington bigenda buhoro, yavuze ko bitanga urubuga impande zose zemera, rushobora gufasha kugera ku gisubizo kirambye. Yongeyeho ko hateganyijwe indi nama muri uku kwezi no mu kwezi gutaha.

U Bubiligi bushimangira ko ibiganiro ari yo nzira ishobora gutanga umuti urambye w’amakimbirane yo muri RDC, mu gihe ibikorwa bya gisirikare bikomeje gukaza umurego muri Kivu zombi, aho ingabo za FRN zikomeje kurwanira na FARDC, FDLR, Ingabo z'u Burundi, Wazalendo n'abacanshuro.

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.